Kamaliza avuga ko byose byatangiye mu 2015 ubwo yatandukanaga n'umugabo bashakanye witwa Mutagengwa Gerard [Bari barashakanye mu 2009] nyuma y'amakimbirane yari amaze imyaka yaturukaga kukuba atarabyaraga bigatuma ahozwa ku nkeke.
Kamaliza Sifa avuga ko nyuma yuko urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru rwanzuye ko batandukana bagombaga kugabana imitungo bari bafitanye irimo inzu iherereye mu Murenge wa Rubavu,akagari ka Byahi,umudugudu wa Rurembo.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko iyi nzu nubwo bari bayitunze bari batarahinduza ubutaka bivamo ko umugabo we ahindura amasezerano y'ubugure handikwaho ko ari murumunawe wahaguze akaba ari nawe nubu handitseho.
Ati 'Mu myanzuro y'urubanza harimo ko tugomba kugabana inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 23Frw, ubwo twari dufite n'imodoka ariko ntabwo twigeze tubigabana, nyuma umugabo aza gufata ya nzu ayandikaho mwene wabo witwa Nshunguyinka Emmanuel arangije afata akazu ka miliyoni eshatu bahita bakatwandikaho njye nawe.'
Yakomeje agira ati 'Ako kazu gato ntabwo namenye uko bakanyanditseho kuko mu mitungo twari dufite ntabwo nari nkazi ahubwo nari nzi inzu nini ya miliyoni 23Frw.'
Akomeza avuga ko yagerageje kwegera inzego zitandukanye nuko hahamagazwa Seromba Gerard bari baraguze nuko atanga ubuhamya ku rukiko rwa Rubavu yuko ayo masezerano mashya atayazi ndetse ageze kuri RIB arabyemeza ariko ageze mu rukiko arabihindura avuga ko yabyemeye kubera yakorewe iyicarubozo na RIB.
Mu nzego yikoma akavuga ko zamurenganije harimo harimo urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru kuko inyandiko ziburana zose zaburiwe irengero agakeka ko harimo akagambane.
Hari kandi urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha cyane cyane abakozi ba Sitasiyo ya Gisenyi kukuba kukuba baranze ko hapimishwa inyandiko umugabo we yazanye zerekana ko yahawe inzu ntoya kaandi atazi aho byabereye bakaba baramusinyiye. Inyandiko igaragaza ko iriya nzu iburanirwa ari iya Kamaliza n'umugabo we
Inzu Kamaliza avuga ko ariyo yagombaga kugabana n'umugabo batandukanye