Ubu burwayi bubaho akenshi nyuma yo kunywa cyangwa se kurya ibyagiyeho bagiteri (udukoko dutera indwara) cyangwa se n'ibiduturukamo (des substances sécrétées par les bactéries), inzoka ndetse na virus. Nanone kandi bushobora guterwa no kurya ibiryo byifitemo uburozi karemano nk'ibihumyo bitaribwa.
Muri Canada imibare igaragaza ko miliyoni 11 z'abantu bahura n'ubu burwayi byibuze inshuro imwe mu mwaka.
Abanyakanada bibasirwa cyane n'ubu burwayi ni abana b'imfura, abagore batwite, abana bato n'impinja ndetse n'abantu barwaye indwara za karande nka Sida, diyabete n'indwara z'umwijima.
Tukivuga ku mpamvu zitera uku guhumana, ikinyamakuru ressourcesante.ca, kivuga ko inzira zo guhumana kw'ikiribwa zishoboka mu byiciro byose kinyuramo. Ni ukuvuga ko cyahumana mu gihe cyo kugitera mu butaka, mu isarura, kugitunganya, mu ihunika ndetse no mu gihe cyo gutegura ifunguro.
Ibimenyetso by'uburwayi bwo mu nda buterwa no kurya ibihumanye
Ibi bimenyetso bikunze kugaragara nyuma y'amasaha 72 umuntu afashe amafunguro yahumanye.
Ibikunze kugaragara ni:
Umuriro
Kuruka no guhitwa
Kuribwa mu nda
Kugira umwuma
Kumva unaniwe no kugira imbeho
Kubura ubushake bwo kurya no kugira isesemi
Ibi bimenyetso bishobora kuba byoroheje cyangwa se bikomeye bitewe n'umuntu ndetse n'impamvu yabiteye.
Abantu benshi iyo bahuye n'ubu burwayi babanza kubyitiranya n'indwara y'igifu, kubera ko ibimenyetso bijya kuba bimwe. Kugira ngo umuntu avurwe neza kandi ku gihe, bisaba ko agana kwa muganga bakaba ari bo basuzuma bakamenya ko yarwaye uburwayi buturutse ku mafunguro ahumanye hatabayeho kubwitiranya n'izindi ndwara zo munda nk'igifu, bityo ahabwe imiti yabigenewe.
Icyakora nanone hari ubwo bugaragaza ibimenyetso bidakanganye ku buryo bwikiza umuntu atarinze guhabwa imiti.
Hari ibiryo bikunda guhumana vuba kurusha ibindi
Inyama z'ubwoko bwose (izitukura n'izera), amafi, imbuto, amata n'ibiyakomokaho, amagi, ibiryo bikoze mu ifarini bidahiye neza, ibirungo by'ifu, ndetse n'ibindi biryo byatunganyijwemo ifu cyangwa byumishijwe.
Ibyafasha kwirinda ko habaho ibihumanya amafunguro
Gukaraba intoki mu gihe cyagenwe, kugira isuku mu gikoni no ku bikoresho byaho byose, kumenya urugero rw'ubushyuhe amafunguro ahiraho, Kumenya kubika amafunguro ku kigero cy'ubukonje cyangwa cy'ubushyuhe gikwiye.
source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/sobanukirwa-byinshi-ku-burwayi-bwo-munda-buterwa-no-kurya-amafunguro-ahumanye