Ubuhamya bw'umuhanzikazi Goreti wikomeje ku Mana ikamuhindurira amateka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Mushimiyimana Goreti uririmba indirimbo zihimbaza Imana, wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Imibereho yawe Imana irayizi, Amavubi, Agahinda si uguhora urira..." ni umubyeyi wubatse ufite umutware n'abana batatu, akaba ari umukristo. Yanyuze mu buzima bugoye arwara amavunja, bwaki ariko yikomeje kuri Yesu arinda agakiza yahawe, nyuma Imana yamuhinduriye amateka iramuzahura.

Mushimiyimana Goreti yavukiye mu muryango ukennye, igihe kiza kugera mama we arapfa biba ngombwa ko ajya kurererwa mu wundi muryango akiri muto. Muri icyo gihe yahuye n'ubuzima bukomeye nk'uko abisobanura mu magambo ye agira ati:

"Nkimara kubura umubyeyi wanjye najyanywe mu wundi muryango kurererwamo, aho nahahuriye n'ubuzima bugoye ndakubitika, ndwara bwaki (indwara iterwa n'imirire mibi) ku buryo najyaga ku kigo nderabuzima bakadutekera ibiryo by'imvange kugira ngo barebe ko twazahuka.

Si ibyo gusa ahubwo narwaye n'amavunja hanyuma bamara kuduhandura bakatwohereza kuragira mu ruhira (ahantu batwitse hatangiye kumera ubwatsi) kubera ukuntu ibyo byatsi byajombanaga, wakandagiragamo ukarira. Naje kwigira inama yo kujya niba ibiziriko nagera ku musozi inka nkazizirika nkaryama, igihe cyo gucyura cyagera nkazizitura nkazishorera, Ndashima Yesu wampinduriye ubuzima".

Ubwo buzima bugoye Goreti yabagamo, yabufatanyaga no kwiga mu mashuri abanza kandi akagira amanota meza ndetse yabashije no gutsinda ikizamini cya Leta yemererwa kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, aradusobanurira uko byagenze:

"Imiruho yose nayifatanyaga no kwiga, igihe cyarageze rero ndatsinda banyohereza kwiga mu Byimana mu karere ka Ruhango, ibikoresho by'ishuri birabura burundu, kuko nari umuhanga mu kuboha ibirago, naragiye manura ikirago ngo nkijyane nzajye nkiraraho kuko ntari kubona matela, nuko umwana wari incuti yanjye ambwira ko nkijyanye banseka, n'uko icyo gitekerezo gihita kimvamo.

Nafashe utwenda twanjye ntumeseshaa intobo kuko ntari kubona isabune, nuko nshyira muri ambalage y'icyatsi kibisi, nshyiramo amakaye niganye mu mashuri abanza, nabuka i Shyogwe mfata kaburimbo njya mu Byimana ku ishuri kandi nagendeshaga ibirenge kuko nta nkweto nagiraga.

Ngihinguka mu kigo babonaga ndi umuntu uje gusabiriza kubera uburyo nari nambaye mfite n'ambalage mu ntoki, umuyobozi w'ikigo yarambajije ati:"ukeneye ubuhe bufasha? " Naramusobanuriye mubwira ko nje kwiga ndetse mubwira ubuzima nabayemo bwose, amaze kubyumva mbona afashwe n'ikiniga, ariko nta kundi yari kubigenza nuko bampa matela yo kuraraho, amakaye n'amakaramu, uniform n'ibindi bikoresho nkenerwa, ubuzima burakomeza.

Hagati aho nkigera ku ishuri abanyeshuri bahise banyita Haleluya, ndetse banjyana muri korali natera ikorasi bagafashwa cyane, baragiye barankunda ari abakijijwe n'abadakijijiwe bakajya bakusanya ibikoresho bakantera inkunga mbaho neza. Muri 2009 bakusanyije amafaranga agera ku bihumbi 250 kugirango nzakore indirimbo zanjye, nuko 2010 nibwo nsohoye album iriho indirimbo 8 zari mu buryo bw'amajwi.

Igihe cyaje kugera wa muryango nabagamo baranyirukana maze uwari gerante w'ikigo cyacu aranyakira njya kuba mu rugo rwe, niho namenyeye kurya umuceri, inyama n'ibindi. Uyu mubyeyi mpora musabira umugisha uturuka ku Mana.

Bitewe n'ubuzima nakuriyemo, nashoboraga guhinduka umuntu w'umugome ariko nagize kubabarira abampemukiye ku buryo numvise umutima wanjye ubohotse n'iyo ndirimba mba nuzuye ibyishimo kuko nkimara gukizwa, Kristo yangiriye imbabazi aramfata arankomeza ampa n'imbaraga zo kwihanganira ibihe bigoye nanyuzemo.

Nabaye mu kigo nkunzwe abanyeshuri bambera umuryango ndetse bamfasha kwagura impano yanjye y'ubuhanzi, anakoze umurimo w'Imana ku buryo bushoboka bwose. Mu 2010 narangije kwiga njya mu buzima busanzwe ndetse mpita mbona fiyanse, nyuma y'igihe turashyingiranwa ubu tumaze kubyarana abana batatu, icyo gihe twabaga i Muhanga ariko twaje kwimuka ubu dutuye i Kigali. Ndashima Yesu wangiriye imbabazi hakiri kare akankomeza sinteshuke ngo mve mu nzira y'agakiza".

Source: Bohoka TV

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bw-umuhanzikazi-Goreti-wikomeje-ku-Mana-ikamuhindurira-amateka.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)