Nabonye ko nubwo ubwoba bwari bwarambase, Imana ntiyabyishimiye ahubwo yanyeretse inzira yo kubwigobotora. Buri gihe ubwoba nibwo bwari umwanzi wanjye. Ahanini abakristo iyo berekeza ku banzi babo baba bashaka kugaragaza ibyaha .
Ibyaha ni umwanzi ukomeye kuko nibyo bitubuza ubugingo buhoraho. Birashoboka cyane ko ibyaha bidutera ubwoba bw'igihe kirekire, gusa njye byari birenze ubushobozi bwanjye.
Njye nari imbata y'ubwoba
Igihe nari mfite imyaka 13, ninjiye mu bitaro mu buryo butunguranye. Abaganga basanze mfite ikibazo mu gahanga, kandi byatekerezwaga ko bizagira ingaruka ku bwonko bwanjye. Kubw'amahirwe abaganga bambwiye ko ntakibazo nzagira , ngo bisa n'igitangaza kuko ndokotse ubumuga nkiri muto. Bambwiye ko ubwonko bwanjye butigeze bwangirika yewe n'igikorwa cyo kumbaga cyagenze neza cyane nsubira mu buzima busanzwe.
Mu bihe byanjye rero byo gukira , nibwo nyuma natangiye kwiyumvamo imyumvire itari myiza ko amahirwe y'ubuzima bwanjye ashobora kurangira vuba ko ejo hanjye hazaza hashobora kuba atari heza.
Iyi mitekerereze yo kwikuramo ikizere cy'ejo hazaza, yanteje no kugira ubundi bwoba budasanzwe harimo: ubwoba bwo gutakaza akazi, ubwoba bwo kutagira amafaranga ahagije, ubwoba bwo gukora impanuka y'imodoka, n'ubwoba ku muryango wanjye n'inshuti zanjye. Ikintu cyose muri njye numvaga nta bubasha mfite bwo kukigenzura kandi ibyo byanteye guhangayika cyane.
Amaherezo, nisanze ubwo bwoba bwose bwaranyoboraga cyane kandi mubyukuri byanteraga agahinda. Mu gihe nasuzumaga ibitekerezo byanjye n'impamvu zanteraga ibyo, nasanze inshuro nyinshi ubwo bwoba bwaranteye kuvuga cyangwa gukora ibintu bibabaza abandi nkana. Numvaga ndi imbata yo gutinya kandi rwose nifuzaga kubohoka!
Icyo nabwiwe ku mwuka w'ubwoba, n'uburyo nabohotse iyo ngoyi
Muri Bibliya hagira hati' Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba , ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda, 2Timoteyo 1: 7. Nasomye uyu murongo mpitamo kwiyemeza gushyira mu bikorwa ibyo nasomye. Ubwo bwoba, nubwo numvaga bwari ukuri kuri njye, ntabwo byavaga ku Mana. Naje gusobanukirwa ko ubwoba ari umwuka mubi, ni umwanzi . (Abefeso 6:12).
Umwuka Imana yampaye wuzuye imbaraga zo gutsinda uwo mwuka w'ubwoba, kugira ngo usimburwe nurukundo, imbaraga no kwirinda ndetse n'ibyiringiro.
Naje kubona ibitangaza byinshi mu buzima bwanjye . Nagize ibyiringiro n' ibitekerezo by'ejo hazaza ," aribyo bitekerezo by'Imana kuri njye. (Yeremiya 29:11.) Nize gushyira ubuzima bwanjye mu maboko y'Imana rwose kandi nezererwa ko ingenera ibinkwiriye buri gihe.
Imirongo yo muri Bibiliya yambereye intwaro yo kurwanya ubwoba muri jye
Ijambo ry'Imana ririmo ibyo mba nkeneye byose, kandi aha niho nasanze intwaro zo kunesha mu gihe nageragezwaga n'umwuka w'ubwoba. Dore urutonde rwimirongo yambereye inkomezi cyane:
' Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba , ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda.' 2Timoteyo 1: 7
'Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira ! Ni amahoro si bibi , kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma . Niko Uwiteka avuga .Kandi muzanyambaza , muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose'. Yeremiya 29: 11-13
'Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganyije rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganyije rwose' 1Yohana 4; 18
'Ntimukagire icyo mwiganyira , ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana , mubisabiye mu byingingiye , mushima.' Abafilipi 4:6
'Ari mu Juru arambura ukuboko aramfata, ankura mu mazi y'isanzure. Ankiza umwanzi wanjye ukomeye, n'abanyangaga kuko bandushaga amaboko. Bari bantanze imbere ku munsi w'amakuba yanjye, ariko Uwiteka niwe wambereye ubwishingikirizo.' Zaburi 118: 17-19
' Azanyambaza nanjye mwitabe, nzabana nawe mu makuba no mu byago, nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, kandi nzamwereka agakiza kanjye.' Zaburi 91: 15-16
Yesu akiri mu mubiri , amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.' Abaheburayo 5:7
'Nuko rero ntimute ubushizi bw'ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.'
Abaheburayo 10:35
Source: ActiveChristianity.org
Source : https://agakiza.org/Uku-niko-nakize-kuba-imbata-y-ubwoba.html