Mu cyumweru gishize nibwo hasakaye amashusho yerekana umupadiri w'imyaka 37 y'amavuko wo muri kiliziya Gatolika y'ahitwa Pearl River muri Louisiana witwa Rev. Travis Clark, yafashwe ari gusambanyiriza abagore 2 kuri Alitari harimo uw' imyka 23 y' amavuko.
Ku itariki ya 30 Nzeri 2020, impapuro zashyikirijwe urukiko na Polisi ya Pearl River zivuga ko uyu mupadiri yafashwe asambanya aba bakobwa bombi kuri alitari muri Kiliziya yitwa Saints Peter and Paul hari ku isaha ya saa tanu.
Umutangabuhamya yavuze ko Mindy Dixon w'imyaka 41 y'amavuko na Melissa Cheng w'imyaka 23 y'amavuko, aribo basambanaga n'uyu mupadiri wari wambaye ubusa igice kimwe.
Umwe mu bakobwa basambanaga na padiri witwa Dixon asanzwe akina filimi z'urukozasoni.
Dixon na Cheng ngo bari bambaye inkweto ndende mu gihe uyu mupadiri yabasambanyaga afashe n'igikinisho bifashisha mu gutera akabariro.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko yinjiye muri uru rusengero kubera amatsiko yari afite kuko amatara yarimo kwaka mu gihe kitateganyijwe, abona uyu mupadiri amereye nabi aba bagore niko gufata amashusho na telefoni ye ndetse ahita ahamagara polisi.
Dixon, Cheng, na Clark bashinjwa gusambanira kuri alitari banari kwifata amashusho bakoresheje tripord.
Polisi igeze muri iyi kiliziya yarebye amashusho yafashwe bahita bafunga abo bose uko ari bantu 3. Polisi yagize iti:
'Ibikorwa by'urukozasoni byakorerwaga kuri Alitari byagaragariye n'abari mu muhanda'.
Aba bose batawe muri yombi ndetse ubu barafunzwe kandi biravugwa ko aba bose bazakatirwa igifungo cy'imyaka 3 nibahamwa n'icyaha.
Mindy Dixon w'imyaka 41 y'amavuko asanzwe akina filimi z' urukozasoni
Melissa Cheng w'imyaka 23 y'amavuko
Travis Clark w' imyaka 37 y' amavuko yafashwe ari gusambana n' abagore babiri