Indirimbo 'Kuki' ya Armanie yagiye hanze ku wa 22 Ukwakira 2020, ikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho, ije uikurikira iyitwa 'Sigaho', yigisha rubanda kwigira muri byose kuko ak'imuhana kaza imvura ihise.
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y'ibyabaye ku muntu baziranye aho ngo yakuze afite ababyeyi be bose kandi bakize ku buryo yari afite ibyo yifuzaga byose gusa ngo byaje guhinduka ubwo ababyeyi be bapfaga maze akajya kuba mu miryango bakamufata nabi bakanigarurira imitungo y'ababyeyi be bose bakajya bamukoresha imirimo yo mu rugo n'ibindi bibi.
Gusa amaze gukura Imana yabanye nawe maze abona ubuzima bwiza gusa ntiyifuza kugirira nabi abari baramugiriye nabi kuko nabo bari basigaye baracyennye arko we yarababonye arabafasha kuko ntawagira nk'undi.
Bityo, aha buri wese yakuramo isomo rikomeye, nk'umuhanzi nashakaga guha inyigisho abantu bose bari ku isi ko bakwitwara neza bakarangwa n'urukundo bagakundana, bityo n'ababakomokaho bagakundana Isi ikaba nziza.
Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Trackslayer mu gihe amashusho yayo yakozwe na AB Godwin.
Armanie aba muri Canada aho yagiye muri gahunda zirimo kongera ubumenyi nk'umunyeshuri, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu zose zikozwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.
Indirimbo za Armanie zirimo iyitwa 'Ivu rihoze, Akadasohoka, Make it Higher, Sigaho n'iyi iheruka yitwa 'kuki'.
Reba hano indirimbo 'Kuki'