-
- Nyiramongi Odette wababariye abamusenyeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge itangaza ko ukwezi k'Ukwakira 2020 ari ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, ndetse igatangaza ko muri uku kwezi hazagenda haba ibiganiro birebana no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.
Icyakora iyi komisiyo ivuga ko hakiri ibibazo by'imanza z'imitungo zaciwe n'Inkiko Gacaca zitararangizwa, kandi zikaba imbogamizi ku bumwe n'ubwiyunge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iyo komisiyo Fidele Ndayisaba, mu kiganiro aheruka guha Kigali Today, yatangaje ko kuba hari imanza zitararangizwa ari imbogamizi ku bumwe n'ubwiyunge, icyakora avuga ko Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge ikora ibishoboka ngo imanza zirangizwe kandi mu buryo bwunga.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2019 umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naftal yatangaje ko inkiko Gacaca zaburanishije imanza 1, 320,000 z'imitungo yangijwe muri Jenoside cyakora hari izibarirwa mu bihumbi 140 zitararangira.
Nyiramongi Odette ufite ibikorwa by'amahoteli, ni umwe mu bangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Rubona, icyakora avuga ko atigeze yishyuza abamwangirije imitungo kubera ko yabababariye, akavuga ko aho kubishyuza yabahaye akazi.
Aganira na Kigali Today, avuga ko abantu icyenda bamwangirije imitungo harimo n'inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 50 yaretse kubishyuza.
Agira ati “Narabababariye sinabishyuje, ahubwo icyo nibuka ni uko nabafashije, umwe namuhaye akazi k'ubuzamu, undi muha akazi k'ubufundi naho umwana w'umwe mu banyangirije mufasha kwiga”.
Nyiramongi avuga ko yababariye abamusenyeye kuko yumva akeneye gutera imbere no kubaka ubumwe n'ubwiyunge.
-
- Paradis Malahide Hotel ya Nyiramongi Odette
Ati “Hari ibyo tugomba gushimira igihugu, harimo no kubaka ubumwe n'ubwiyunge, nahisemo kubabarira kugira ngo nkomeze gutera imbere kandi na bo mbafashe kwiteza imbere”.
Nyiramongi afite Hoteli mu Karere ka Rubavu izwi nka ‘Paradise Malahide', yatangije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yagarukaga mu Rwanda agasanga yarangirijwe imitungo, agacumbika mu nzu z'abamwangirije ariko batahutse arazibasubiza atangira ibikorwa byo kwiyubakira.
Agira ati “Batahutse natangiye ibikorwa byo kwiyubaka, nkashaka umufundi nkaba umuyedi, Imana iramfasha ntangira ibikorwa byo kwakira abaza mu Karere ka Rubavu batari bafite aho biyakirira, ibikorwa byo kwikorera bitangira gutyo ndetse ntangira gutanga akazi kugera no ku bampemukiye kandi tubanye neza”.
Nyiramongi avuga ko mu bikorwa ashyira imbere uretse kubabarira abamuhemukiye, ashyize imbere gufasha abaturage b'aho atuye mu bikorwa by'iterambere, birimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, gusubiza abana mu mashuri, naho mu gihe cya COVID-19 abantu basabwa kuguma mu rugo yafashije imiryango 40 ayigenera ibyo kurya.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yababariye-abamwangirije-imitungo-muri-jenoside-abafasha-kwiteza-imbere