Yannick Bizimana yakomoje ku nshuti ze yasanze muri APR FC, ubutumwa ku bafana b'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu uherutse gusinyira APR FC avuye muri Rayon Sports, Bizimana Yannick yavuze ko mu ikipe y'ingabo z'igihugu yayinjiyemo yisanga kuko iyi kipe ikinamo inshuti ze nyinshi.

Uyu rutahizamu watsinze ibitego umunani muri shampiyona ishize ya 2019-20, yashyize umukono ku masezerano yo kuzakinira APR FC imyaka ibiri tariki ya 19 Nyakanga 2020, nyuma y'iminsi 73 ikipe yazamutse i Shyorongi itangira umwiherero hamwe yitegura umwaka w'imikino wa 2020-21.

Uyu mukinnyi agaruka ku buryo yakiriwe muri APR FC, yavuze ko yakiriwe neza kandi kumenyera bitamugoye kuko yari asanzwe afitemo inshuti zirimo Lague, Djabel n'abandi.

Ati"APR FC ni ikipe nkuru mu Rwanda kandi ni ikipe nziza ibayeho neza bagerageza kuduha buri kimwe ahubwo tukaba dufite amatsiko yo gutangira shampiyona, abakinnyi banyakiriye neza cyane kuko abenshi muri bo bari basanzwe ari inshuti zanjye nka Lague, Djabel, Mugunga, Nshuti n'abandi harimo na bamwe mu bashya twazanye twari dusanzwe tuziranye. byamfashije cyane koroherwa no kwiyumva mu ikipe muri rusange.'

Yakomeje yizeza abakunzi ba APR FC ko bazabaha ibyishimo mu mwaka utaha w'imikino kuko na bo bahawe ibikewe byose.

Yannick Bizimana yijeje ibyishimo abakunzi ba APR FC
Lague asanzwe ari inshuti magara ya Yannick Bizimana
Djabel bakinanye muri Rayon Sports ni umwe mu bamwakiriye neza
Mugunga Yves ni umwe mu nshuti za Yannick Bizimana

'Abafana bitege ibyishimo umwaka utaha kuko tuzagera kuri byinshi kurusha ibyo bari basanzwe bamenyereye, ukuntu tumaze iminsi dukora dufite imbaraga nyinshi n'imyitozo myiza abatoza baduha bizajya kugera igihe cy'amarushanwa turi ku rwego rwo hejuru. Ibintu byose biva mu myiteguro, iyo mu myiteguro bimeze neza ufite abatoza bagutyaje gutya n'abayobozi baguhaye ibyo ukeneye byose ikiba gisigaye ni ugutanga ibyishimo kandi bitege ko bizaboneka ku bwinshi.' Yannick Bizimana aganira na website y'ikipe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-bizimana-yakomoje-ku-nshuti-ze-yasanze-muri-apr-fc-ubutumwa-ku-bafana-b-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)