Zari yasetse icyo yita ikinamico iri gukinwa na Mobetto na nyina wa Diamond #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwekazi w'umugande wibera muri Afurika y'Epfo wabyaranye n'umuhanzi Diamond, yavuze ko ibiri kuba hagati ya nyina wa Diamond na Hamisa Mobetto ari ikinamico ntawabyivangamo.

Ni mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yaherekeje ifoto ari kumwe n'umukobwa we Tiffah bari muri Swiming Pool, aho yagize ati"uburyo tuba dusekera ikinamico kureee..."

Aya ni amagambo aje nyuma y'inkuru yiterana ry'amagambo amaze iminsi mu itangazamakuru rya Tanzania, Mobetto avuga uburyo nyina wa Diamond yamushije kwangiza umuryango, agahamagara itanzamakuru umunsi yabyaraga umuhungu wa Diamond.

Ati"igiheruka ngo ni uguhamagara itangazamakuru mu gihe nabyaraga. Byaravuzwe ko nahamagaye itangazamakuru ngo rize gufata amashusho, amafoto n'inkuru. Nibwo nari nkibyara nabazwe, nta mugore waba wabyaye abazwe n'ububabare bwose ngo atekereze iby'itangazamakuru."

Abinyujije ku rukuta rwe Instagram, nyina wa Diamond yavuze ko uyu mugore asa nushaka kwihatira mu muryango wabo, kandi umuryango udahatirizwa ngo abazi iby'amategeko bamufashe kumenya niba umuntu yakwihatira kwinjira mu muryango.

Zari ngo ikinamico aba ayisekera kure
Mobetto ngo yahamagaye itanzamakuru gufata inkuru umunsi abyara
Nyina wa Diamond avuga ko Hamisa Mobetto ashaka kwinjira mu muryango wa bo kugahato



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yasetse-icyo-yita-ikinamico-iri-gukinwa-na-mobetto-na-nyina-wa-diamond

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)