Abahanzi 10 biganjemo impano nshya bagiye gutaramira Abanyarwanda muri 'My Talent Live Concert' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

EAP yateguye ibi bitaramo bizajya bitambuka buri wa Gatandatu kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo ,bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2020 bikazarangira tariki 31 Ukuboza 2020.

Ubuyobozi bwa EAP butangaza ko hatoranyijwe abahanzi 10 biganjemo impano nshya ndetse n'abandi bahanzi bake bamaze igihe gito mu muziki.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph [Boubou], uyu mushinga bawutekereje bitewe n'uko babonye abantu bari mu bihe bya COVID19, aho batemerewe gukora ibikorwa by'imyidagaruro bibahuza.

Ati 'Uyu mushinga uzarangirana n'ukwezi k'Ukuboza 2020, impamvu twabitekereje gutya ni ukugira ngo tujyane n'ibihe tugezemo kandi abanyarwanda bakeneye kwidagadura mu buryo bujyanye n'amabwiriza yashyizweho mu kwirinda COVID19.'

Yakomeje agira ati 'Twatekereje icyo twakora muri ibi bihe dutekereza ku bana bafite impano ziri kuzamuka ariko tukabahuza n'abakuze ariko bafite impano. Ni umushinga uzagenda ugafungana n'umwaka mu gihe tutaremererwa gukora ibitaramo mu buryo buhuza abantu.' Abahanzi 10 nibo bagiye gutaramira abanyarwanda muri My Talent Live Concert

BRALIRWA isanzwe ifatanya na EAP mu gufasha abahanzi Nyarwanda mu buryo butandukanye ari nayo mpamvu bifuje kuza kuba umuterankunga muri uyu mushinga wa 'My Talent Live Concert'.

EAP itangaza ko 'My Talent Live Concert' ari umushinga uzaba ujyanye n'umuziki gusa bitandukanye na Iwacu Muzika Festival, bitewe n'uko kuri iyi nshuro hazajya hibandwa ku muziki gusa ndetse hakagira n'umwanya muto wo kuvuga ku buzima bw'umuhanzi n'urugendo rwe rwa muzika.

Ingengabihe ya EAP igaragaza ko abahanzi bazitabira ibi bitaramo barimo Yverry, B Threy, Nel Ngabo, Marina, Alyn Sano, Peace Jolie, Uncle Austin, Mico The Best, Jules Sentore ndetse na Platini.

Jules Sentore niwe muhanzi wa mbere uzaririmba kuri uyu wa Gatandatu, ibitaramo bikazajya bitangira saa yine kugeza saa tanu z'ijoro.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Abahanzi-10-biganjemo-impano-nshya-bagiye-gutaramira-Abanyarwanda-muri-My-Talent-Live-Concert

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)