Ibyo ni ibitangazwa n'Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB, Dr Uwituze Solange, aho avuga ko iyo ndwara hari n'abavuze ko ari icyorezo, gusa ngo si byo kuko yafashe amatungo make kandi mu gice gito cy'igihugu ndetse ubu ikaba itagikwirakwira.
Iyo ndwara yitwa ‘Rouget du porc', abaturage bo bakunze kuyita Ruje, iyo yafashe ingurube igira umuriro mwinshi, uri hagati ya 41.1-42.80C, igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amawi akirabura, ikabyimba mu ngingo, ikanga kurya no kunywa, itavurwa vuba bikayiviramo urupfu.
Dr Uwituze avuga ko iyo ndwara yafashe igice gito cy'igihugu bityo ko itakwitwa icyorezo, akanashimira abaturage batanze amakuru hakiri kare.
Agira ati “Iyo ndwara yageze ku ngurube 389 zo mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Rwamagana, muri rusange utwo turere dufite ingurube 59,900 bivuze ko izagaragaweho n'iyo ndwara zitageze no kuri 1%. Ntitwavuga rero ko ari icyorezo cy'ingurube”.
Ati “Turashimira aborozi ko batanze amakuru ku gihe tugafatanya n'abashinzwe ubworozi mu mirenge tukavura ayo matungo, tunabasaba gukomeza gutanga amakuru ariko banirinda iyo ndwara kuko bishoboka. Nta gikuba rero cyacitse, akabenze kari amahoro”.
RAB ivuga ko izo ngurube 389 iyo ndwara yazihitanye kuva yagaragaza ubukana mu kwezi k'Ukwakira uyu mwaka, gusa ngo iravurwa igakira, ariko kandi ngo uretse muri utwo turere dutatu nta handi yageze, abaturage bakaba barimo kugirwa inama y'uko bayikumira.
Ngirumugenga Jean Marie Pierre, umworozi w'ingurube wabigize umwuga ukorera mu karere ka Rwamagana, avuga ko iyo ndwara itageze mu matungo ye ariko ko akomeje ingamba zo kuyikumira.
Ati “Indwara koko yageze mu karere kacu ariko ku gice cyegereye Umujyi wa Kigali, amatungo yarapfuye, gusa ni indwara isanzwe, ariko jyewe Imana yarandinze ntabwo yahageze. Icyo nkora ubu ni ugukaza ingamba zo kwirinda, harimo kongera isuku aho amatungo arara, ubu nta bantu bavuye hanze binjira mu biraro no gutera imiti myinshi yica udukoko (désinfectants)”.
Ati “Ikindi ni ugupima kenshi umuriro wa buri tungo, ndetse no kugaburira ingurube indyo yuzuye, ihagije kandi ifite isuku bityo zikagira ubudahangarwa buzifasha kudapfa kwandura iyo ndwara ndetse n'izindi”.
Iyo ndwara ahanini iterwa n'umwanda
Umukozi wa RAB ukuriye ishami ry'ubworozi, Dr Ndayisenga Fabrice, avuga ko indwara ya Rouget du porc ishobora kwirindwa kuko ahanini iterwa n'umwanda mu biraro.
Ati “Iyo ndwara iterwa n'isuku nke mu biraro by'ingurube, bityo agakoko kayitera kakabona uko kinjira, umuntu ntakumve ingurube ngo yumve umwanda. Dufate nko mu gihe cy'imvura iyo ikiraro kiva hakazamo igisogororo, icyo gihe indwara uba uyihaye icyuho ari yo mpamvu dusaba aborozi kugirira isuku ibiraro kandi bakajya babiteramo imiti yabugenewe yica utwo dukoko”.
Yongeraho ko ingurube zigomba kugaburirwa ibiryo byiza, bifite isuku, ngo si byiza kuziha ibiryo byatoraguwe mu ngarani kuko bizanduza uburwayi, hanyuma bakanazirinda kuzerera ku gasozi kuko na ho zishobora kuhakura ubwandu.
Ikindi ngo ingurube yishwe n'ubwo burwayi, abantu basabwa kutayirya kuko ishobora kububanduza, ahubwo igatabwa.
source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/abakunda-akabenzi-barahumurizwa-nyuma-y-indwara-iherutse-kwibasira-iryo-tungo