Abandi batatu basezerewe mu Mavubi, umukino wa Cap-Vert wongera kwimurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mBere ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bari bataritabira ubutumire bw'Amavubi bamaze gusanga abandi mu mwiherero, byabaye ngombwa ko hasezererwa abandi bakinnyi batatu bari bamaze ibyumweru bitatu bakora imyitozo.

Imyitozo y
Imyitozo y'Amavubi irakomeje

Mu bakinnyi bahise basezererwa, harimo Iradukunda Jean Bertrand ukinira ikipe ya Gasogi United, hakabamo kandi Mico Justin na Twizerimana Marin Fabrice bakinira ikipe ya Police Fc.

Uyu mukino w'Amavubi wari uteganyijwe bwa mbere tariki 13/11 nyuma ukaza kwimurirwa tariki 11/11, ubu ukaba wongeye kwimurirwa tariki 12/11/2020, mu gihe uwo kwishyura uzabera I Kigali kugeza ubu ukiri tariki 17/11/2020.

Biteganyijwe ko iyi kipe y'igihugu izahaguruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 08/11/2020 n'indege yihariye, aho bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda barimo Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad bazahurira nayo muri Cap-Vert.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abandi-batatu-basezerewe-mu-mavubi-umukino-wa-cap-vert-wongera-kwimurwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)