- Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko abantu batandatu barimo n'abaganga, bafunzwe bakurikiranyweho ubucuruzi bw'ingingo z'umubiri w'abantu, biganjemo abagiye bagwa mu mpanuka.
Abo bantu ngo babanzaga kubeshya imiryango ya ba nyakwigendera ko batanze ku bushake izo ngingo. Bashinjwa ko hagati y'umwaka wa 2017 na 2018, bakuye mu bantu 11 impyiko n'imyijima, mu bitaro byo mu Ntara ya Anhui.
Byabaye mu gihe u Bushinwa bufite ikibazo cy'ingingo zimwe z'umubiri, ku buryo hari ubwo hifashishwa gusaba inkunga mu bantu bakeneye gutabara ubuzima bw'abandi.
Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko mu bakurikiranyweho kugurisha ibyo bice by'umubiri harimo n'abaganga bane bakomeye, bakoraga mu mashami ajyanye no guhindura ingingo z'abantu.
Bivuga ko abo baganga bacungaga abantu bazize impanuka z'imodoka cyangwa kuvira imbere mu bwonko, muri Huaiyuan County People's Hospital.
Muganga mukuru mu ishami ryakira indembe, Yang Suxun, ngo yegeraga imiryango y'umurwayi akayibaza niba ishobora gutanga ingingo ze ku bushake.
Uwo muryango washyiraga umukono ku nyandiko, ariko byagiye bigaragara ko atari amasezerano y'umwimerere. Uwo murambo ngo wavanwaga mu bitaro mu ijoro, ukajyanwa ahantu abaganga bakawukuramo ingingo zimwe, zagurishwaga mu bazikeneye mu bindi bitaro.
Byaje kumenyekana ubwo umuhungu w'umwe mu bakuwemwo ingingo agiriye amakenga. Nyuma y'amezi menshi nyina apfuye mu 2018, Shi Xianglin, yongeye kureba ku rwandiko umuryango we wahawe ubwo bemeraga ko atanga ingingo, aza kubonaho ibintu bitizewe birimo ahantu hatanditswe ikintu na kimwe.
Yasanze ntaho bigaragara ko urugingo rwa nyina rwashyikirijwe inzego zibishinzwe zaba iz'intara cyangwa ikigo gishinzwe gukusanya ingingo zihabwa abazikeneye, China Organ Donation Administrative Centre kiri i Beijing.
Yabwiye ikinyamakuru Dazhongwang ko igihe yabaza Yang ibyo bintu, yahise amuha amafaranga menshi ngo aryumeho.
Ati 'Nibwo nahise menya ko hari ikintu kidasanzwe kirimo kuba.'
Yahise abimenyesha ubuyobozi, abantu batandatu bahita batabwa muri yombi. Baciriwe urubanza bashinjwa 'kwangiza umubiri w'umuntu babigambiriye'