Abanyeshuri barimo kwiga batangiye gupimwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, ari na bwo igikorwa cyo gupima abo banyeshuri cyatangiye, kigakorwa n'Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC) ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE).

Minisitiri Uwamariya asobanura uko icyo gikorwa kizagenda ndetse akanagaruka ku mibare y'abagomba gupimwa.

Agira ati “Ni igikorwa twateguye dufatanyije na MINISANTE na RBC, abagomba gupimwa mu gihugu hose ni 3,000 harimo abanyeshuri 2,500 bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye ndetse n'abanyeshuri 500 bo muri za kaminuza zitandukanye. Ntabwo dupima abanyeshuri bose, ni ugufata bake bake ngo turebe uko bimeze”.

Uwo muyobozi avuga kandi ko mu gihe hagira umwana ugaragara ko yanduye Covid-19, amashuri yose mu gihugu atahita afunga.

Ati “Igiteganyijwe mu mabwiriza mu gihe twasanga hari umwana umwe cyangwa benshi bari mu kigo baranduye icyo cyoretazo, ntabwo amashuri yose mu gihugu azahita afunga. Ahubwo hazarebwa igikorwa ku hagiye haboneka ikibazo, muzi ko kuri buri shuri hari ibyumba byateguwe bishobora kujyamo abo bana mu gihe bibaye”.

Ati “Amabwiriza tugenderaho avuga ko niba mu kigo runaka habonetse abana benshi barwaye, abandi bagombaga kujya muri icyo kigo bazaba baretse tubanze dukemure icyo kibazo cyagaragaye. Ntabwo twakohera abana ahantu havutse ikibazo, ubwo ibizakorwa tuzabimenya nyuma yo kubona ibizava mu isuzuma”.

Gupima abo banyeshuri bivuzwe nyuma y'aho imibare y'abandura Covid-19 yongeye kuzamuka mu Rwanda, cyane cyane ahari abantu benshi nko mu magereza, aho hashize iminsi bigaragara ko muri gereza ya Rwamagana, iya Nyarugenge ndetse n'iya Muhanga zirimo abagororwa benshi banduye, gusa inzego zibishinzwe zivuga ko abahuye n'icyo kibazo bari ukwabo kandi ko barimo kwitabwaho.

Ahandi hagaragaye abanduye ni mu nkambi y'impunzi ya Mahama yo mu karere ka Kirehe mu Ntara y'Ibirasirazuba, bikaba byaratumye ishuri rya Groupe Scolaire Mahama riri muri iyo nkambi ritemererwa gufungura imiryango nk'ayandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko inzego zibishinzwe zirimo kureba uko bimeze ngo iryo shuri na ryo ribe ryafungura.

Ati “Iryo shuri riri mu nkambi, ntabwo rero twari gutuma rifungura mu gihe hari harimo abantu banduye Covid-19. Minisiteri y'Ubuzima iracyasuzuma uko ikibazo kimeze aho mu nkambi, harebwe niba iryo shuri na ryo ryafungura mu kiciro cya kabiri kizatangira mu cyumweru gitaha”.

Minisiteri y'Uburezi ivuga ko icyo kiciro cya kabiri cy'abanyeshuri nibagera ku ishuri, abana bazajya bicara ku ntebe ari babiri gusa kugira ngo bahane intera ndetse banubahiriza n'andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abanyeshuri-barimo-kwiga-batangiye-gupimwa-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)