Abarangije muri PIASS batakoze imenyerezamwuga ntibemerewe akazi batararikora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bamwe mu barangije muri kaminuza ya PIASS batakoze imenyerezamwuga bangiwe gutangira akazi batsindiye batararikora
Bamwe mu barangije muri kaminuza ya PIASS batakoze imenyerezamwuga bangiwe gutangira akazi batsindiye batararikora

Ibyo ni ibitangazwa n'ubuyobozi bw'Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), kuko kuri yo ngo abo bantu batujuje ibyangombwa n'ubwo batsinze ibizamini by'akazi.

Umwe mu babujijwe gukora akazi mu Karere ka Rutsiro utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko atumva ukuntu ubu ari bwo abajijwe iby'imenyerezamwuga.

Ati “Turi ku ishuri ntibigeze batubwira gukora imenyerezamwuga ngo twange kurikora, none umuntu amaze gukora ikizamini cy'akazi anagitsinda neza none ngo ntitwemerewe gukora nk'abandi. Ibi ndabona ari akarengane kuko batumye dutakaza imyanya twari tubonye, wenda bareba uko babigenza ibyo dusabwa tukabikorera mu kazi ariko ntitugatakaze kandi kukabona bigoye”.

Umuyobozi wa kaminuza ya PIASS, Prof Elysée Musemakweli, yemeza ko iryo menyerezamwuga batarikoze koko, gusa ngo muri gahunda bagenderagaho n'ubundi ntiryari ririmo, icyakora ubu ngo barimo kurishyiramo.

Ati “Twaganiriye na HEC kuri icyo kibazo, tubabwira ko gahunda tugenderaho yemejwe n'icyo kigo muri 2013 iryo menyerezamwuga ritagaragaramo, bityo ko twebwe nta kosa twakoze. Icyakora ubu turimo kubisubiramo kuko twabonye ko Minisiteri y'Uburezi ikomeye kuri iryo menyerezamwuga, bazajya barangiza A1 bararikoze kimwe n'abarangiza A0”.

Ati “Icyo dusaba Minisiteri y'Uburezi n'uturere, ni uko abo bari barangije gutsinda ibizamini bari ku rutonde rw'abahawe akazi batabirukana. Wenda babahe igihe gito bakore iryo menyerezamwuga, batange raporo noneho HEC ibisuzume itange umwanzuro wa nyuma, nibamara kubona ibyangobwa byuzuye bakomeze akazi ariko batakuwe ku rutonde kandi baratsinze neza ibizamini by'akazi”.

Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, avuga ko abo bafite icyo kibazo kuri we ko dosiye zabo zituzuye bityo ko bagomba kubanza kuzuza ibibura.

Dr Mukankomeje avuga ko abo banyeshuri batujuje ibyangombwa bityo ko bagomba kuzuza ibisabwa
Dr Mukankomeje avuga ko abo banyeshuri batujuje ibyangombwa bityo ko bagomba kuzuza ibisabwa

Ati “Kaminuza ya PIASS ubundi ntiyemerewe gutanga A1, ariko kubera ko ari abantu bigisha, iyo bayirangije bahabwa urupapuro rwerekana icyiciro barangije (Intermediate Award) bakaba bari mu kazi ariko bakazakomeza A0 bagahabwa icyangombwa cyuzuye. Ni ngombwa rero ko bakora iryo menyerezamwuga n'ubwo tuzi ko nyuma yo kubagenzura batasanze ari abaswa”.

Ati “Kuri twebwe rero dosiye zabo ntizuzuye, sinajya kureba ko abarimu bajya mu kazi bujuje ibyangombwa ngo mvuge ko abo babyujuje. Icyo nsaba ababahaye akazi, nibaganire n'izindi nzego zirimo Minisiteri y'abakozi ba Leta n'iy'Uburezi, babahe igihe gito bakore iryo menyerezamwuga bityo buzuze ibyo babura”.

Ibyo biravugwa mu gihe Minisiteri y'Uburezi yari imaze iminsi mu gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya kuko amashuri yari agiye gufungurwa nyuma y'igihe kinini afunze kubera Covid-19.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abarangije-muri-piass-batakoze-imenyerezamwuga-ntibemerewe-akazi-batararikora
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)