Imishahara iriho n'inyongera ya 10% igiye gutangwa nyuma y'Iteka rya Perezida No. 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rishyiraho sitati igenga abarimu bo mu mashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyi ngiro, cyane cyane mu ngingo ya 73, igena ishyirwaho ry'umushahara mbumbe (gross) wa mwarimu, hakurikijwe icyemezo cya Guverinoma cyo kongerera abarimu 10% ku mushahara fatizo wabo.
Ibaruwa ya Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, igira iti “Nejejwe no kuboherereza ku mugereka, ibiranga imiterere y'umushahara uvuguruye ku barimu bose bo mu mashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'ubumenyi ngiro, igomba gutangwa guhera muri Nyakanga 2020. Ni muri urwo rwego abarimu bose bari mu kazi bagomba gutangira kwishyurwa ibirarane byo guhera muri Nyakanga 2020”.
Kongera umushahara wa mwarimu byemerejwe mu Nama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2019, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Imishara mishya yagombaga gutangira kwishyurwa guhera muri Werurwe uyu mwaka ntibyakorwa, ariko ibaruwa ya MIFOTRA ntiyigeze ibitangaho ibisobanuro.
Iyi nyongera ya 10% nitangira kwishyurwa, umushahara mushya ku mwarimu wo mu mashuri abanza uzahita uba 46,400FRW, mu gihe umwarimu wo mu mashuri yisumbuye azajya ahembwa 137,000FRW.
source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/abarimu-baratangira-kubona-ibirarane-biriho-inyongera-ya-10-uku-kwezi