Abaturutse mu bihugu byo muri EASF bari kwigishwa uko bakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abitabiriye aya mahugururwa uko ari 28 baturutse mu bihugu bitandatu byo muri EASF
Abitabiriye aya mahugururwa uko ari 28 baturutse mu bihugu bitandatu byo muri EASF

Abayitabiriye bagiye kongererwa ubumenyi mu bijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy'ubutumwa bw'amahoro boherezwamo n'Umuryango w'Abibumbye.

Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Amahoro (Rwanda Peace Academy) aya mahugurwa ari kuberamo, yabwiye abayitabiriye ko intambara n'andi makimbirane, bikurura ingaruka z'ihohoterwa rikorwa mu buryo butandukanye; by'umwihariko abagore n'abana bakaba bari ku isonga mu barikorerwa kandi bakagerwaho n'ingaruka zaryo mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Icyo dukeneye ni uko igihe bazaba boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bazashyira mu bikorwa ibi bagiye kwigira hano. Urugero rushingiye ku bibera mu bihugu birimo amakimbirane cyangwa intambara, ni urw'abagore n'abana baba bugarijwe n'ihohoterwa; ni ukuvuga ko nk'iyo bagiye ahantu runaka, baba bafite ibyago byinshi byo kuhahurira n'akaga”.

Rtd Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy
Rtd Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy

Akomeza agira ati “Igihe bajya mu masoko, bajya ku mashuri, abajya gutashya inkwi n'ahandi; icyo gihe biba ngombwa ko bagira itsinda runaka ry'abari mu butumwa riba rigomba gucungira hafi umutekano wabo. Aya mahugurwa twifuza ko bazayarangiza basobanukiwe neza uko bakumira ihohoterwa no gutabara mu gihe hari urikorewe”.

Uyu muyobozi kandi yabwiye abayitabiriye ko bititwa ihohoterwa mu gihe hari uwafashwe ku ngufu gusa, kuko hari n'abatatana n'imiryango yabo kubera intambara, imibanire itari myiza; hari ukuntu bibangamira abantu bikabahungabanya.

Ati “Ni byiza ko abafite inshingano mu kurwanya iryo hohoterwa bahuza amaboko, bagakorera hamwe. Ni yo mpamvu duhuje ibi byiciro byose, kugira ngo buri rwego rumenye icyo rutegerejweho”.

Major Agretta Opondi waturutse mu ngabo z'igihugu cya Kenya, yavuze ko yizeye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina asobanukiwe uko azabyitwaramo.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni ingirakamaro cyane kuko urwego rw'igisirikari byajyaga bigora bamwe guhuza inshingano za gisirikari no kurwanya ihohoterwa kubera kudasobanukirwa uko waririnda cyangwa ngo ufashe uwarikorewe. Kubimenya rero bizatworohera gufasha abantu kuryigobotora”.

Barigishwa uko bazitwara mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina niboherezwa mu butumwa bw
Barigishwa uko bazitwara mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina niboherezwa mu butumwa bw'amahoro

Arongera ati “Nanone kandi nk'uko amahame y'Umuryango w'Abibumbye mu birebana no kubungabunga amahoro abivuga, ntibishoboka ko abantu bagera ku mahoro arambye hatitawe ku byiciro by'abagore n'abana. Ni ingenzi rero kumenya uko umuntu w'umusirikari yafasha ibyo byiciro byose”.

Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa mbere azamara iminsi itanu. Yateguwe ku bufatanye na leta y'u Buyapani, ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere UNDP n'Ikigo Rwanda Peace Academy cyayakiriye.

Yitabiriwe n'abagera kuri 28 barimo abaturutse mu gihugu cya Comoros, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia na Sudan.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturutse-mu-bihugu-byo-muri-easf-bari-kwigishwa-uko-bakumira-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)