Abayobozi bakuru ba REB bahagaritswe mu kazi kabo by'agateganyo. Impamvu nyamukuru ni iyihe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020, Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi, REB cy' ahagaritse by'agateganyo abayobozi batatu barimo Dr. Ndayambaje Irenée ku mirimo kubera kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry'abarimu uko bikwiriye.

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byatangaje ko abahagaritswe ari :

. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere n'Imicungire y'Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)'

Aba bayobozi hashize iminsi abarimu bo hirya no hino mu gihugu bavuga ko ibijyanye no gushyira mu myanya abarimu birimo ibibazo. Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) nabyo giherutse kugaragaza ko ibi bibazo bitarakemuka mu gihe itangira ry'amashuri ryo ryaburaga iminsi micye.

Aba bayobozi bahagaritswe mu gihe harihashize iminsi ibiri REB itangaje ko abarimu batsinze bari bategereje guhabwa imyanya bangana na 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye. Abashyizwe mu myanya bose ni 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.

Abatarashyizwe mu myanya bose ni 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye. REB kandi yatangaje ko gushyira abarimu mu myanya ni urugendo rukomeje.


Dr. Ndayambaje Irenee, Umuyobozi Mukuru wa REB yahagaritswe by' agateganyo



Source : https://impanuro.rw/2020/11/03/abayobozi-bakuru-ba-reb-bahagaritswe-mu-kazi-kabo-byagateganyo-impamvu-nyamukuru-ni-iyihe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)