-
- Imibiri 140 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro
Ibi Minisitiri Busingye yabivuze kuri iki CYumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 140 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, ahitwa ku Kivugiza, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Iyo mibiri yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, yabonetse mu rugo rw'uwitwa Simbizi Francois, wahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Amakuru avuga ko umugore wa Simbizi yari azi ayo makuru y'uko aho batuye hari imibiri y'abazize Jenoside, ariko arayahisha.
Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri, Minisitiri Busingye yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu gikorwa cyo kuyishakisha, kuyitunganya no gutunganya aho inshyingurwa mu cyubahiro.
-
- Minisitiri Busingye asaba abafite amakuru y'ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga ku neza
Yagize ati “Nyuma y'imyaka 26, ubutabera bwaratanzwe, intambwe ikomeye mu bumwe n'ubwiyunge yaratewe kandi igihugu cyacu cyabaye intangarugero mu kwiyubaka, kubera ko ari amahitamo y'Abanyarwanda. Gusa, hari ibigomba gukorwa kugira ngo ubwo butabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo”.
Yavuze ko hagomba gukomeza gushyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite cyangwa wagira ayo makuru.
Yavuze kandi ko aho bigaragara ko abantu bicecekeye bakimana amakuru, bagomba kujya babibazwa”.
Ati “Ndasaba abafite amakuru kuyatanga ku neza kuko ni inshingano zabo ntabwo ari ikintu tugomba kubingingira gukora. Abahisha amakuru, abubatse hejuru y'ibyobo birimo imibiri, babizi, na bo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Minisitiri Busingye asaba Abanyarwanda gushyira hamwe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kandi bagafasha inzego z'umutekano mu kumenyekanisha abagifite ibyo bitekerezo byo guhisha amakuru.
-
- Umuhango wo gushyingura iyo mibiri wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abubatse-hejuru-y-imibiri-y-abazize-jenoside-babizi-bari-mu-bahakana-n-abapfobya-jenoside-busingye