Impamvu nyamkuru benshi bishimiye iyi ntambwe ni uko uretse kuba uyu muhanzikazi amaze imyaka myinshi mu ruhando rwa muzika, yatangazaga ko ashinze studio kugira ngo ajye abasha gufasha impano nshya nk'umusanzu we mu iterambere ry'umuziki.
Hari muri Gashyantare 2019, ubwo uyu muhanzikazi yamurikiraga abanyarwanda studio ye bwite aho yatangiye ikorera mu rugo iwabo mu Gatsata. Yabwiraga itangazamakuru ko ifite agaciro ka miliyoni 10Frw.
Byabaye nk'aho amata abyaye amavuta ubwo uyu muhanzikazi akaba n'uwari umuyobozi mukuru wa Empire Records icyo gihe abonye abafatanyabikorwa mu buryo bw'ubushobozi ahita yagura studio ndetse inahindurirwa izina yitwa 'Ladies Empire Records' ari nayo ivugwa mu mutwe w'iyi nkuru.
Icyo gihe hari muri Mutarama 2020 [Bivuze ko hari hashize umwaka umwe], ubwo Oda Paccy yamurikiraga abanyamakuru iyi Ladies Empire yari yamaze kwimurwa iva mu Gatsata ijya Kicukiro ahazwi nka Sonatubes.
Usibye ibi ariko habayemo n'izindi mpinduka cyane ko yari isanzwe itunganya amajwi [audio], bahise batangaza ko bagiye kujya bakora n'amashusho cyane ko ibikoresho byari byabonetse ndetse n'aho yakoreraga hakaba haragutse.
Mu zindi mpinduka zahise zibamo zirimo kuba Muyoboke Alexis yarahise yinjizwa mu buyobozi bwayo nk'ushinzwe kuyishakira amasoko. Ntihasobanuwe neza ibijyanye n'amasezerano bagiranye ariko amakuru avuga ko yari ay'imyaka itatu.
Muri iyi myaka itatu y'imikoranire hagati ya Ladies Empire na Decent Entertainment ihagarariwe na Muyoboke, harimo ko iyi Decent Entertainment ihabwa miliyoni eshatu ndetse ikajya inahabwa 30% ku mafaranga yinjiye muri Ladies Empire.
Ladies Empire mu nkiko
Hari umuhanzi uherutse kuririmba ngo 'Nta muntu wari uzi ibi bintu' ! Abanyamakuru bitabiriye ibirori byo kumurika Ladies Empire Records, ntabwo bigeze babwirwa ishoramari ryashowemo cyane ko ibikoresho byari biri muri iyi studio byari bitandukanye cyane n'ibyari bisanzwe muri Empire Records.
Amakuru yizewe UKWEZI, ifite ni uko Oda Paccy afite umushoramari w'umuzungu wamuhaye amafaranga yo kugura ibikoresho bigezweho byaba ibitunganya amajwi ndetse n'amashusho.
Uwatanze amakuru utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa muri iyi nkuru yagize ati 'Buriya ntabwo wenda abanyamakuru babibwiye ariko Ladies Empire yari studio zigezweho kandi zifite ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga.'
Bivugwa ko uyu muzungu wahaye Oda Paccy amafaranga yayanyujije ku mugore we witwa uzwi ku izina rya La Belle ndetse akaba ariwe wagiranye amasezerano na Ladies Empire ya Oda Paccy.
Ntabwo twabashije kubona ibikubiye muri ayo masezerano gusa ngo ibikoresho byose byari iby'uyu mushoramari wari usanzwe ari inshuti ya hafi na Oda Paccy.
Hari amakuru avuga ko Oda Paccy yaje kugirana ikibazo na La Belle gishingiye kuri uriya muzungu [umugabo wa La Belle], noneho ngo biza gutuma La Belle asaba Paccy guhagarika imikoranire ndetse amusaba kumusubiza ibikoresho cyangwa amafaranga ye yose.
N'ubwo ibyo aba bombi bapfuye byagizwe ibanga ariko bahise bitabaza inkiko ndetse Oda Paccy aratsindwa. Bivugwa ko Oda Paccy nyuma yo gutsindwa yaciwe amafaranga menshi cyane ndetse ahita ajuririra urukiko kuri ubu hakaba hategerejwe kuburana ubujurire.
Amakuru akomeza avuga ko aha ari naho havuye inkuru z'uko iyi Ladies Empire yagurishijwe igahita yitwa Classic Empire Records.
Indirimbo iheruka ya Ladies Empire, ubu isigaye yitwa Classic Empire Records
Iyi nkuru y'uko Ladies Empire yagurijishwe yanditswe na IGIHE ku wa 14 Kanama 2020, nyuma yo gusohora indirimbo yahurijwemo abahanzi 10 baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana 'Narahinduwe'.
Uyu muhanzikazi yababwiye ko 'Abantu babyumve neza njye Ladies Empire nari nyihagarariye ntabwo yari iyanjye. Yaguzwe ihita inahindurirwa izina.'
'Ba nyirayo barayigurishije, abayiguze bahitamo kuyihindurira izina, ubu icyahoze ari Ladies Empire Records cyamaze kuvaho hasigaye Classic Empire Records.'
Abajijwe niba akiri umuyobozi wayo nk'uko yahoze ari uwa Ladies Empire Records yagize ati 'Njye ndacyahari, ndacyakorana nabo. Ni nayo mpamvu ari njye uri kuvuga kuko ba nyirayo si abantu bakunda kujya mu itangazamakuru.'
Kugeza ubu uretse kuba ba nyirubwite baratangaje aya makuru y'uko bagurishije studio ngo bahise bimuka kuko batagikorera Kicukiro.
Umwe mu bahanzi bari basanzwe bakorera muri iyi studio yabwiye UKWEZI ko 'Naraye ngiye kuri studio nsanga wagira ngo hatuyemo umuryango, ntabwo studio ikihakorera ubu ndi kubaririza aho bimukiye.'
Bite bya Ladies Empire na Muyoboke ?
Ni ikibazo umwanditsi w'iyi nkuru adafitiye igisubizo cyane ko impande zombi haba ku ruhande rwa Ladies Empire ubu yahindutse Classic Empire bikaba bivugwa ko ihagarariwe na Oda Paccy ndetse na Muyoboke Alexis wari ufitanye nabo imikoranire nta wagira icyo agusubiza umubajije iki kibazo.
Yego ! Ashobora kugusubiza ariko igisubizo ntabwo cyaza gihuye neza n'icyo washagaga niyo mpamvu natwe twifashishije amakuru atandukanye agenda ava mu bantu babifitiye ububasha bwo kuyatanga n'ubwo hari abadusabye kudatangaza amazina yabo muri iyi nkuru.
Abazi neza Muyoboke akigera muri Ladies Empire bahise bakora indirimbo bise 'Ndaryohewe', yahurijwemo abahanzi bafite impano ariko bakiri bashya mu matwi y'abanyarwanda.
Ni indirimbo yakunzwe cyane kuko imaze kurebwa n'ibihumbi 872 kuri YouTube.
Iyi yaje gukurikizwa indi yitwa 'Narahinduwe' iyi yahurijwemo abarimo Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Christian Irimbere n'abandi baririmba 'Gospel'. Gusa iyi yo ntabwo yamenyekanye cyane aha urebye kuri YouTube usanga imaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 14.
Ku wa Mbere tariki 9 Ugushyingo 2020, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru hamurikwa ku mugaragaro film yitwa 'ZA NDURU', Muyoboke Alexis yavuze ko mu minsi mike ar0ngera guhamagara abanyamakuru akababwira ibikorwa bye by'abahazaza.
Hari amakuru yahise atangira gucicikana ko uyu mugabo uzwi imyaka myinshi nk'umujyanama w'abahanzi yaba agiye gutangaza ko yasinyishije abahanzi bashya.
Gusa kuri ubu Muyoboke azwi nk'umuntu ufite amasezerano y'imikoranire na Ladies Empire kandi agomba kumara imyaka itatu.
Ibyo kuba atakibarizwa muri iyi yahindutse Classic Empire byo birashoboka cyane kuko mu minsi ishize haherutse gusohoka indirimbo yiswe 'Feedback' ndetse ku bazi Muyoboke bahamya ko atigeze ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze.
Iyi ntabwo ari gihamya y'uko yaba yaravuye muri Classic Empire ariko nawe ubwe umubajije uyu munsi n'ubwo atagira icyo agutangariza ariko ntabwo azi aho iyi studio isigaye ikorera kugeza ubu. Umuhanzikazi Oda Paccy uvuga ko Ladies Empire yagurishijwe
Muyoboke Alexis ashobora kuba atakibarizwa muri Classic Empire yahoze yitwa Ladies Empire Iyi foto yafashwe ku munsi hamurikwaga Ladies Empire mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2020, iyi yari ikipe ngari ya Ladies Empire irimo abahanzi ndetse n'ubuyobozi
Indirimbo narahinduwe ntabwo yakunzwe ku rwego rwo hejuru ndetse nta cyizere cy'uko izakorerwa amashusho, kuko ngo Muyoboke niwe wari wahurije hamwe aba bahanzi