Uyu muhanzi umaze kugaragaza ubuhanga mu miririmbire n'ubuhanzi bwihariye, akaba umwe mu bakobwa b'abahanga mu njyana ya Blues na Jazz ikundwa n'abanyamahanga cyane, avuga ko ubuzima bwe bw'urukundo ari ibanga.
Yagize ati “Ntabwo ari jye wivugaga rwose ni ukuri ibijyanye n'ubuzima bwanjye bw'urukundo biracyari ibanga umunsi umwe nzababwira neza uko bimeze, gusa iyi ndirimbo nayituye abakunzi banjye kandi nzi ko izabaryohera”.
Alyn Sano avuga ko indirimbo Joni yashyize hanze ari inkuru mpamo ariko ko yayikoze nyuma yo kubona ibyabaye ku nshuti ye y'umukobwa bituma yiyemeza kubiririmba gusa abikora mu buryo bujimije.
Yagize ati “Ni inkuru mpamo rwose gusa nirinze kuvuga amazina yabo mu buryo bweruye, umukobwa w'inshuti yanjye yakunzwe n'umuhungu akajya ahora amwiryaho akanga kwemera ngo bakundane, gusa byaje kurangira ashyize yemera ko bakomezanya ubu bameze neza barakundana”.
Alyn asanga atari byiza kurushya uwo ukunda ngo wiraze i Nyanza, akibutsa ababikora kwikosora mu rwego rwo kutababaza abakunzi babo.
Alyn ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'izindi yashyize hanze vuba aha nka Kontorora, Perimana, Naremewe wowe n'izindi.
source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/alyn-sano-yahakanye-ko-yaba-yararirimbye-umusore-bakundana