Amafoto y'umukobwa bivugwa ko ari mu rukundo n'umuhanzi Nshuti Appolinaire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nshuti ufatanya ubuhanzi no kuba umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader) mu Itorero rya Living Worship Church i Kanombe, azwi mu ndirimbo zirimo 'Amashimwe, Ku Musozi n'izindi.

Uyu muhanzi aherutse gushyira kuri WhatsApp, amafoto y'umukobwa atigeze atangaza amazina, gusa yayaherekeje amagambo aryohereye ndetse agaragaza ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo.

Uyu muhanzi yirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru ku bijyanye n'uyu mukobwa gusa amakuru atangwa na bamwe mu nshuti ze za hafi ni uko uyu mukobwa yitwa Mutoni Alice ndetse ataba mu Rwanda.

Muri aya mafoto yashyize kuri WhatsApp, hari iyo yaherekeje amagambo avuga ngo 'Byararangiye namaze guhitamo ! Hehe n'urukundo rw'agahararo.'

Uyu musore hari ifoto y'uyu mukobwa yashyize kuri Status ye ya WhatsApp ayiherekeza amagambo avuga ngo 'Urukundo rwanjye.'

Umwe mu nshuti z'uyu muhanzi yabwiye UKWEZI, ko Nshuti na Mutoni bamaze igihe bari mu rukundo ndetse bitegura kurushinga mu mwaka utaha. Mutoni, umukobwa bivugwa ko yenda kurushinga n'umuhanzi Nshuti Nshuti aherutse kugaragaza ko yamaze guhitamo umukunzi we, Mutoni



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amafoto-y-umukobwa-bivugwa-ko-ari-mu-rukundo-n-umuhanzi-Nshuti-Appolinaire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)