-
- Mbere y'uko umunyeshuri yinjira mu ishuri abanza gupimwa umuriro
Nyuma y'umunsi umwe gusa ayo mashuri afunguye, kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Velentine, ari kumwe n'abandi bayobozi basuye amwe mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali, bareba uko yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Bimwe mu byitabwaho cyane, ni ukwambara udupfukamunwa ku banyeshuri n'abarimu, gupimwa umuriro, gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune cyangwa se imiti yabugenewe, hamwe no guhana intera hagati y'abanyeshuri.
Reba mu mafoto uko amashuri yubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo:
-
- Guhana intera ni ngombwa mu ishuri
-
- Minisitiri Uwamariya mu rimwe mu mashuri, agenzura ko amabwiriza yubahirizwa
-
- Amashuri asabwa kugira aho abanyeshuri bakarabira
-
- Mu gikoni aho bategurira amafunguro y'abanyeshuri, na ho ingamba zirubahirizwa
-
- Abarimu bagomba kwigisha bambaye udupfukamunwa
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Reba video igaragaza uruzinduko rwa Minisitiri Uwamariya muri amwe mu mashuri
source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/amafoto-video-nyuma-y-umunsi-umwe-abanyeshuri-basubukuye-amasomo-kwirinda-covid-19-birubahirizwa-gute