Amahirwe Rwatubyaye aha APR FC mu mikino nyafurika nyuma yo kureba umukino wayo na AS Arta Solar7 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'Amavubi uri ku mpera z'amasezerano ye muri Colorado Springs Switchbacks yo muri Amerika, Rwatubyaye Abdul ahamya ko ikipe ya APR FC yabonye itanga icyezere ko izatsinda umukino wa CAF Champions League izahuramo na Gor Mahia.

Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu, ariko ntiyahise asubira muri Amerika kuko shampiyona yabo yarangiye bari mu mikino ya kamarampaka(playoffs) kandi ikipe ye ikaba itarimo kuyikina.

Ku munsi w'ejo yarebye umukino wa gicuti ikipe ya APR FC yatsinzemo 2-0 AS Arta Solar7 yo muri Djibouti, hari mu rwego rwo kwitegura umukino w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League izahuramo na Gor Mahia.

Abudul Rwatubyaye avuga ko bitewe n'uko yabonye APR FC itanga icyizere ndetse ko ifite ubushobozi bwo gusezerera Gor Mahia igakomeza mu kindi cyiciro.

Ati"Iyo amarushanwa ataratangira amakipe yose aba ari hejuru cyangwa uko amakipe yiteguye amakipe aba ari hejuru cyane, navuga ko n'urwego APR FC ari rwiza nyuma y'ikiruhuko kinini babonye hafi amezi 7, navuga ko urwego ari rwiza biratanga icyizere ko muri weekend bashobora gutsinda umukino wa hano, icyizere cyo kirahari bitewe n'uko nayibonye."

"Ntabwo imikino irakinwa bo barasabwa kubyizera kandi bakabishyira mu mutwe ko bagomba kugera mu matsinda."

APR FC irakira Gor Mahia mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa 5 Ukuboza 2020.

Rwatubyaye Abdul abona APR FC izitwara neza
APR FC irakira Gor Mahia ku wa Gatandatu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amahirwe-rwatubyaye-aha-apr-fc-mu-mikino-nyafurika-nyuma-yo-kureba-umukino-wayo-na-as-arta-solar7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)