Amajyaruguru: Ubuyobozi bw'Intara bwagenzuye itangira ry'amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko amabwiriza ya Minisiteri y'uburezi abiteganya, abanyeshuri batangiye amasomo ni abiga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n'uwa gatandatu mu gihe abo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n'uwa kane bazagaruka mu masomo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020 muri uyu mwaka.

Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri
Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri

Ubwo ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru bwasuraga ibigo by'amashuri binyuranye byo mu Karere ka Musanze barebaga imigendekere y'itangira ry'amashuri, itsinda ryari riyobowe na Guverineri Gatabazi JMV mu bigo ryasuye byagaragaye ko ubwitabire mu mashuri acumbikira abanyeshuri buri hejuru kurusha mu mashuri aho abana biga bataha ya 12 YBE.

Muri Ecole des Sciences de Musanze, ishuri ricumbikira abanyeshuri ubwitabire bwari hejuru ya 90% aho abanyeshuri bicaye ku ntebe (Pupitre) ari babiri.

Ni mu gihe mu rwunge rw'amashuri ya Cyabagarura mu murenge wa Musanze, ubwitabire bwari kuri 63%, aho umunyeshuri yicara ari umwe ku ntebe.

Ubuyobozi bwa GS Cyabagarura, buvuga ko n'ubwo mu kwirinda COVID-19 bashyize umunyeshuri umwe ku ntebe ko ari mu buryo bw'agateganyo, mu gihe bagitegereje abazatangira ku itariki 23 Ugushyingo 2020, aho intebe izajya yicarwaho n'abanyeshuri babiri.

Byagaragaye ko hirya no hino mu mihanda igize Akarere ka Musanze hakiri abanyeshuri bakiri mu mirimo isanzwe, by'umwihariko abiga bataha aho abenshi muri bo bavuga ko bagifite umwanya wo gukorera amafaranga bakaba bateganya gusubira ku ishuri nyuma y'icyumweru.

Abenshi baragaragara mu bucuruzi, mu masoko no mu yindi mirimo batumwemo n'ababyeyi.

Mu mashuri abanza na ho ku bana biga mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu amasomo yatangiye, urugero ni mu ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze ryasuwe na Guverineri Gatabazi, ahagaragaye ubwitabire buri hejuru n'ishyaka ryinshi mu bana bagaragaje inyota y'ishuri.

Guverineri Gatabazi JMV asura ibyo bigo yahaye abana impanuro abasaba kurangwa mbere na mbere n'ikinyabupfura, kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 no gukurikira neza amasomo yabo baharanira gutsinda uko bikwiye.

Uwo muyobozi yashimye n'uburyo bimwe mu bigo by'amashuri byiteguye neza, mu rwego rwo kurinda abanyeshuri COVID-19 ahubatswe amakarabiro agezweho, n'ibindi byifashishwa mu kwirinda kwandura icyo cyorezo.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amajyaruguru-ubuyobozi-bw-intara-bwagenzuye-itangira-ry-amashuri
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)