Amajyepfo: Abasora bitwaye neza kurusha abandi babishimiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo ni Shapoorji Pallongi and Company Private bari gukora uruganda ruzajya rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri muri Gisagara na Mata Tea Company Ltd itunganya icyayi muri Nyaruguru.

Hari na Alpha Supply Food Company Ltd itunganya umuceri muri Nyanza, Ishuri rikuru ry'Abaporotesitanti (Piass) ry'i Huye, iguriro Lumina ry'i Muhanga, uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi muri Nyamagabe, Ivuriro ry'amaso ryo ku Kamonyi na Gafunzo Agro-Processing Center Ltd itunganya umuceri mu Karere ka Ruhango.

Abashimwe bavuga ko ibanga rya mbere babikesha ari ukuba batangira imisoro ku gihe uko yakabaye, nta gukwepa, nk'uko bivugwa na Jean René Rurangwa, umuyobozi muri Piass ushinzwe imari n'umutungo.

Agira ati "Piass ni Kaminuza yigenga y'Abaporotesitanti, mu bituranga harimo ubunyangamugayo. Umusoro ni amafaranga tuba twakiriye ngo tuyashyikirize igihugu. Rero twabaye inyangamugayo dutanga amafaranga uko tubisabwa kandi ku gihe."

Kwishyura ku gihe na byo, babikesha kwifashisha ikoranabuhanga mu gusora, nk'uko bivugwa na Emmanuel Kanyesigye uyobora uruganda rw'icyayi rwa Mata.

Ati "Twari twarahuguwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro. Twaryifashishishije mu gutanga amafaranga y'imisoro yose kandi ku gihe. Twari dutandukanye n'abari bakishyura bakoresheje uburyo busanzwe."

Abasora bitabira gusora neza kandi ku gihe bavuga ko babikora batarinze kubihatirwa kuko bizamura igihugu n'umuturage wo hasi, na we akavamo umukiriya.

Egide Kayitasire, Visi Perezida w'urugaga rw'abikorera muri Huye ati "imisoro ikusanywa na RRA ni yo ishyirwa mu ngengo y'imari y'igihugu, ikubaka imihanda, amashuri,... Kandi burya iyo Leta iyifashishije mu kuzamura umuturage wo hasi, ni we uhinduka umukiliya, agatuma usora atera imbere, na we akongera agatanga umusoro wo kubaka igihugu."

Komiseri mukuru wungirije, akaba na komiseri ushinzwe imirimo rusange muri RRA, Jean-Louis Karingondo, avuga ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari wa 2019-2020, RAA yari ifite intego yo kwinjiza miriyari 1589, yinjiza miriyari 1516.3. Iyi ntego yayigezeho ku rugero rwa 95.4%.

Icyakora na none ngo habayeho izamuka ringana na 6.6% ugereranyije n'umwaka wawubanjirije wa 2018-2019.

Mu Ntara y'Amajyepfo ho binjije imisoro myinshi ugereranyije n'iyateganywaga, kuko hari intego yo kwinjiza miliyari 37.3, hakinjizwa miliyari 46.3. Imisoro yinjijwe ku rugero rwa 124%.

Kandi na none ugereranyije n'umwaka wa 2018-2019, habayeho inyongera ya 38.8% ingana na miliyari 12.9.

Muri uyu mwaka wa 2020-2021, biteganyijwe ko RRA izinjiza mu isanduku ya Leta miliyari 1564.4.

Intara y'Amajyepfo yonyine irasabwa kwinjiza imisoro y'imbere mu gihugu ingana na miliyari 43.3 naho imisoro n'amahoro byinjizwa n'uturere two muri iyi Ntara izaba ingana na miliyari 10.2.




source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/amajyepfo-abasora-bitwaye-neza-kurusha-abandi-babishimiwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)