Amajyepfo : Abayobozi b'uturere basabye RGB kujya ibaza unenga serivise impamvu ayinenga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020 mu nama RGB yahuriyemo n'abayobozi b'inzego z'ibanze zo mu Ntara y'Amajyepfo basuzumira hamwe ibyagaragajwe n'ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza uko abaturage bakira serivise bahabwa buzwi nka (CRC 2020).

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yasabye RGB ko mu bibazo abakora ubu bushakashatsi babaza abaturage, bajya bongeramo ikibazo kibaza ngo 'kuki uvuze ko utishimira iyi serivise'. Ngo ibi byatuma ubutaha abayobozi b'inzego z'ibanze babona aho bakwiye gukosora kugira abaturage babone serivise uko bazifuza.

Akarere ka Nyaruguru kageze kuri 93% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, nyamara muri CRC 2020 igaragaza ko Nyaruguru iri ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage benshi batishimiye serivise z'amashanyarazi.

Meya Habitegeko ati 'Iyi CRC hari ibibazo bimwe idasubiza. Ese niba atisimiye amashanyarazi ni uko aza acika ? Ese ni uko ataramugeraho ? Niba ubushize bari bishimiye icyo gikorwa, tuvuge wenda niba ari amashanyarazi mu mwaka ukurikiyeho bigasubira hasi, amashanyarazi ntabwo aba agihari ?'.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko hari ubwo abaturage babonamo RGB umuterankunga bigatuma bayibwira ko ibintu byacitse ngo kandi mu by'ukuri atari ko kuri.

Yagize ati 'Iyo ugeze ku muturage arata, iyo RGB ije bagira ngo ni umuterankunga uje kubafasha bakayibwira ko ibintu byacitse'.

Nubwo bimeze gutya ariko Rutaburingoga avuga ko iyo umuturage asobanuriwe neza, umuyobozi akamubwira ko niba ari giri inka buri wese izamugeraho mu gihe runaka, niba ari amashanyarazi nawe azamugeraho uko ubushobozi bugenda buboneka nta cyatuma uwo muturage atishimira serivise ahabwa.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi, avuga ko iyi CRC 2020 nta kintu bayinengaho na kimwe. Ngo icyo abayobozi b'inzego z'ibanze bakwiye gushyiramo imbaraga ni ukwengera abaturage, kuko ari cyo gishobora kuzamura igipimo cy'abaturage bishimira serivise bahabwa.

Yagize ati 'Muri rusange ntabwo byagenze neza nk'uko tubyifuza ariko n'ubundi twavaga kure cyane. Icyo twitegura gukora rero ni ukwegera umuturage kubera ko niwe uduha ariya manota. Ni ukongera uburyo bwose bushoboka bwo kugera ku muturage. Birashoboka ko ibyifuzo byabo byose tutahita tubigeraho mu mwaka umwe ariko rero n'ibitagezweho tugomba kugenda tukabaha feedback'.

Kalisa Edouard, Umunyamabanga Mukuru wa RGB avuga ko muri rusange uturere tw'Intara y'Amajyepfo twateye intambwe igana imbere mu guha abaturage serivise nziza.

Ku bijyanye n'uko ubu bushakashatsi bukorwa, Kalisa yavuze ko ubutaha bazongeramo kubaza abaturage impamvu bavuga ko batishimiye serivise runaka nk'uko abayobozi b'uturere babyifuje.

Yagize ati 'Ikintu twakongeramo ubutaha, n'ubusanzwe twari dusanzwe tubikora ariko mu buryo butarambuye. (Abayobozi) baravuga ngo ni byiza ko abaturage bavuga ibyo banenga ariko baba bakwiye no kuvuga impamvu babinenga. Ako ni akantu twagira umwihariko ubutaha tukakongeramo'.

Muri rusange abaturage b'Intara y'Amajyepfo bishimiye serivise bihabwa ku kigero cya 70,7% mu gihe Abanyarwanda muri rusange bishimiye serivise n'imiyoborere ku kigero cya 71,3%.

Uko abaturage b'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo barushanya kwishimira serivise n'imiyoberere

Gisagara 67,1%, Ruhango : 65,8%, Nyaruguru : 65,0 Muhanga 64,3%, Nyanza : 63,9% Huye : 63,8%, Kamonyi : 60,6%, Nyamagabe : 54,8%.

Uko imitangire ya servise n'imiyoborere byishimiwe ku rwego rw'Intara 4 n'Umugi wa Kigali

Intara y'Amajyepfo : 70,7%
Intara y'Amajyaruguru : 75,3%
Intara y'Iburengerazuba : 72,9%
Intara y'Iburasirarasuba : 69,9%.

Muri rusange CRC ya 2020 igaragaza Abanyarwanda bishimiye serivise n'imiyobere ku kigero cya 71,3% bivuye kuri 70,5% muri CRC ya 2019. Umutekano niwo ukomeje kuza ku isonga muri serivise bishimira kurusha izindi kuko bazishimira ku kigero cya 91,6%, iki kigero cyazamutseho 2,3 ugereranyije na CRC ya 2019.

Serivise z'ubuhinzi nizo zikomeje kuza inyuma mu kwishimirwa n'abaturage kuko ziri ku gipimo cya 58,5% nubwo iki gipimo cyazamutseho 3,5% ugereranyije na CRC ya 2019.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Amajyepfo-Abayobozi-b-uturere-basabye-RGB-kujya-ibaza-unenga-serivise-impamvu-ayinenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)