Ikipe y' igihugu y'u Rwanda Amavubi inganyije umukino yakinaga n' ikipe y' igihugu ya Cape Verde 0-0 mu gushaka itike y' igikombe cya Africa kizabera muri Cameroon mu mwaka 2021, umukino wasifuwe n'umunya Ghana Daniel Nii Laryea.
Hari kw' isaha ya saa kumi n'ebyiri z'i Kigali, ubwo ikipe y' igihugu Amavubi n' ikipe y' igihugu ya Cape Verde ubwo zacakiranaga Kuri sitade mpuzamahanga yitwa Estadio Nacional de Cabo Verde iri mu mujyi wa Praia.
Umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Cape Verde iri kurusha cyane iy'Amavubi biza gutuma ijyenda ibona uburyo bwinshi bwavamo ibitego ariko Kwizera Olivier wari wabanje mw' izamu ry'Amavubi ababera ibamba, dore ko uyu musore yitwaye neza cyane muri uyu mukino. Ibi byaje gutuma igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri ikipe y' Amavubi yagarutse nta mpinduka bakoze mu bakinnyi bari babanjemo, umukino urakomeza ariko ukabona ko Amavubi yahinduye imikinire bituma atangira kwataka cyane izamu rya Cape Verde, nkaho Meddie kagere yarase uburyo bukomeye bwari bwabazwe asigaranye n' umunyezamu.
Amakipe yose yakomeje kwataka gusa birangira amakipe yose aguye miswi 0-0. Ikipe y' Amavubi izahita igaruka mu Rwanda yitegura umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 17 ugushyingo 2020.
Â
The post Amavubi na Cape Verde rwabuze gica birangira banganyije 0-0 mu rugendo rwo gushaka tike ya CAN 2021 appeared first on Kigalinews24.