Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Cape Verde, 11 bashobora kubanzamu kibuga(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi y'u Rwanda yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino na Cape Verde w'umunsi wa 3 mu itsinda F mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022.

Ni imyitozo yabaye uyu munsi ikorwa n'abakinnyi bose uko ari 23 umutoza Mashami yahagurukanye, nta n'umwe ufite ikibazo gishobora kumubuza gukina uyu mukino.

Iyi myitozo ikaba yabereye kuri National Stadium ari nacyo kibuga kizakira umukino ku munsi w'ejo ku wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020 saa 15h z'i Praia muri Cape Verde bikaba saa 18h z'i Kigali mu Rwanda.

Mu myitozo yakozwe uyu munsi ya nyuma, amakuru ava muri iki gihugu avuga ko ba rutahizamu Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere bavuye mu Rwanda bafite ikibazo cy'imvune bashobora kubanza mu kibuga.

Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota 0, ni nyuma y'uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Kwizera Olivier ashobora kubanza mu izamu
Meddie Kagere n'ubwo afite imvune ariko ashobora kubanza mu kibuga
Bizimana Djihad mu bakinnyi bazaba bafasha mu kibuga hagati
Abakinnyi bananura imitsi
Ally Niyonzima(6) na Rwatubyaye Abdul
Yannick Mukunzi ashobora na we kubanzamo mu kibuga hagati

11 Mashami Vincent ashobora kuzifashisha kuri uyu mukino

Umunyezamu: Kwizera Olivier

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul

Abakina Hagati: Yannick Mukunzi, Ally Niyonzima na Bizimana Djihad

Ba Rutahizamu: Haruna Niyonzima, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yakoze-imyitozo-ya-nyuma-yitegura-cape-verde-11-bashobora-kubanzamu-kibuga-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)