Amerika : Abacuruzi bafite ubwoba ko hashobora kuba imyigaragambo ikurikiye amatora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020, aribwo muri iki gihugu basoza amatora ya Perezida ugomba kuva hagati ya Donald Trumo wari usanzwe kuri uyu mwanya ndetse na Joe Biden wigeze kuba Visi Perezida ku ngomba ya Barack Obama.

Impungenge ko ibiva muri aya matora yo kuri uyu wa kabiri bishobora kutavugwaho rumwe zanagize ingaruka ku masoko y'imari n'imigabane.

Gusa ibipimo by'ingenzi ku masoko y'imari n'imigabane ya Amerika byasoje umunsi wo ku wa mbere biri hejuru, bihindura ingendo y'igabanuka rikomeye ryabayeho mu Cyumweru gishize.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko amakusanyabitekerezo yo mu gihugu agaragaza ko Joe Biden ari imbere mu kugira amahirwe menshi yo gutorwa ugereranyije na mukeba we Perezida Donald Trump.

Ariko uko kuba imbere kwa Biden kugabanukaho muri leta nkeya zishobora kugena ibiva muri aya matora. Imanza ku majwi azabarurwa zamaze gutangira muri za leta nyinshi.
Mu mwaka wa 2000, kongera kubara ibyavuye mu matora muri leta ya Florida byateje urujijo ku biva mu matora y'Amerika, amasoko y'imari n'imigabane agabanukaho hafi 5%, nkuko bivugwa na Brian Gardner ukuriye igenamigambi i Washington muri banki ya Stifel.

Gardner araraguza umutwe ko Biden ashobora gutsinda aya matora ariko akaburira ko ibibazo bishobora kuvuka nyuma y'amatora n'ibikorwa by'urugomo, bishobora gutuma amasoko y'imari n'imigabane ahungabana cyane kurushaho kuri iyi nshuro.

Mu cyumweru gishize, iguriro rizwi nka Walmart ryatangaje ko ribaye rihagaritse gucuruza imbunda n'amasasu mu mashami yaryo abarirwa mu bihumbi muri Amerika, rivuga ko rifite impungenge ko habaho "imidugararo mu baturage".

Ariko nyuma y'umunsi umwe ryisubiraho kuri icyo cyemezo.

Mu minsi ya vuba ishize, ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya Australia byatanze amakuru mashya ajyanye n'ingendo, biburira abaturage ba Australia kwirinda kwerekeza muri Amerika kuko bishoboka ko haba urugomo.

Ibyo biro bya Australia byagize biti 'Mufate ingamba zo kwirinda muri iki gihe cy'amatora. Mwirinde kujya mu turere tuberamo imyigaragambyo.'

Abanyamerika barenga miliyoni 96 bamaze gutora mbere y'iyi tariki nyirizina y'amatora. Biraca amarenga ko aya matora ashobora kuba aya mbere yitabiriwe cyane mu myaka 100 ishize.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amerika-Abacuruzi-bafite-ubwoba-ko-hashobora-kuba-imyigaragambo-ikurikiye-amatora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)