Amwe mu masomo akomeye ku buzima film yitwa 'KADENANG GINTO' isigiye abantu bose bayirebye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Film y'uruhererekane y'abanyafiripine yitwa 'Kadenang Ginto' ikomeje gufasha benshi bitewe n'amasomo akubiyemo afite aho ahuriye n'ubuzima busanzwe ashobora gusana imitima ya benshi ndetse n'ingo zubatse ku binyoma.

Ni mu gihe igihugu cya Filippine gikataje mu iterambere rya Cinema, Nyuma ya filime nyinshi zagiye zikorwa muri iki gihugu ndetse zigakundwa n'Isi yose, Aha twavuga nka 'Wild Flower, Forevermore, Bridge of love, Killer Bride n'izindi nyinshi.

Kadenang Ginto ishingiye ku rwango rujya ruvuka mu miryango nyamara bitewe n'impamvu z'amafuti zirimo 'Ishyari, umutima mubi n'ibindi, Nubwo ariko iyi filime igaragaza iyi mico mibi ku rundi ruhande igaragaza abandi bafite imico myiza buri wese yakabaye agenderaho, Bityo tukaba twavuga ko igizwe n'intambara hagati y'ikibi n'ikiza, Ukuri n'ikinyoma ariko nkuko bisanzwe iteka ryose biratinda ariko ukuri kugatsinda ikinyoma, Iyi firimi yaranzwe n'urwango uwitwa Daniella yagiriye umugore wa se Romina nyamara amuziza ubusa, Ahabwo ari urwango ruvanzemo imico mibi twavuze haruguru irimo n'ishyari, Uyu Daniella imico ye ayitoza umukobwa kugeza ubwo nawe aba nkawe mu mico, Gusa ku rundi ruhande umuryango wa Romina ni umuryango uba ubayeho mu munezero ndetse wubakiye ku kuri gusesuye, Benshi mu barebye iyi filime bakunze cyane umwana ukinamo witwa Cassandra Mondragon ukina yitwa 'Cassie' bitewe n'imyitwarire ye yuje ikinyabupfura gihambaye, urukundo n'ubumuntu, Bakunze kandi Romina utari atandukanye cyane n'umukobwa we.

Muri rusange iyi filime igaragaramo abakinnyi batandukanye barimo Romina, Cassandra, Robert, Benard, Daniella, Carlos Bartolome, Marigarithe Bartolome, Alvin, Hector, Bonita, Niel, Kristoff Kulas, Jude n'abandi benshi tutarondora, Ntitwasobanura uko iyi filime 'Kadenang Ginto' yose yagenze ngo tubivemo, Ahubwo icy'ingenzi twagarukaho ni amasomo y'ubuzima bwa buri munsi yasigiye abayikurikiye bose, Iyi filime yagaragaje ko uko ukuri kwahishirwa kose, birangira uwarenganye arenganuwe, Yagaragaje ko uko umuntu yakwanga kose akagambirira guhora aguhemukira, iherezo nawe abyishyurira ndetse akabyicuza, Kadenang yigisha ko mu buzima bwa muntu habamo impinduka cyane, uko wakishyira hejuru kose ubangamira bagenzi bawe, Ejo ushobora kwisanga ari wowe biri kubaho ibyo wakoreye abandi, Kadenang Ginto kandi yigisha ko uko mugenzi wawe agize nabi atariko uba ufite kumwitura iyo nabi yakugiriye ahubwo wakarushijeho kumubabarira kuko akenshi bitamuturukaho ahubwo ari Satani, Yagaragaje ko icyubahiro kitagurwa cyangwa ngo gisabwe ahubwo ko gikorerwa kigahabwa uwakoze ibikorwa by'indashyikirwa.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/12/amwe-mu-masomo-akomeye-ku-buzima-film-yitwa-kadenang-ginto-isigiye-abantu-bose-bayirebye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)