Angola ibaye igihugu cya 3 kigeze mu Rwanda mu mikino y'amatsinda yo gushaka itike ya AFROBASKET 2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mozambique, Angola na Republique Centre Afrique byamaze kugera mu Rwanda aho byitabiriye imikino y'amatsinda mu gushaka itike ya AFROBASKET 2021.

Mu Rwanda hazabera imikino y'amatsinda A, B na D. Iri rushanwa rizatangira kuva ku wa 25 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2020.

Ikipe y'igihugu ya Angola, igihugu gisanzwe gifite izina muri Basketball ya Afurika kizaba gishaka itike ya Afro Basket 2021 kiri mu itsinda B na Senegal, Mozambique na Kenya

Republique Centre Afrique iri mu itsinda rya mbere kumwe na Tunisioa, DR Congo na Madagascar.

Mu itsinda rya kane (D) ririmo u Rwanda, Nigeria, Mali na South Sudan yasimbuye Algeria yavuze ko ititeguye kuza muri iyi mikino.

Angola yageze mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/angola-ibaye-igihugu-cya-3-kigeze-mu-rwanda-mu-mikino-y-amatsinda-yo-gushaka-itike-ya-afrobasket-2021

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)