APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka itandatu, UTB iracyisubiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ni uko UTB bishimiye igikombe cya kabiri
Ni uko UTB bishimiye igikombe cya kabiri

Ni imikino yasozaga umwaka wa shampiyona wa Volleyball 2019/2020, imikino ya nyuma yabereye muri Sitade nto i Remera ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020.

Nyuma y'imyaka itandatu, dore ko yaherukaha gutwara igikombe mu mwaka wa 2014, APR VC y'abagabo yinjiye muri kamarampaka idahabwa amahirwe, yatunguye benshi ubwo yageraga ku mukino wa nyuma idatsinzwe.

Uko umukino wa nyuma wagenze mu bagabo

UTB VC 2-3 APR VC

Kapiteni wa APR VC ashyikirizwa igikombe na sheki ya 1,000,000Frws
Kapiteni wa APR VC ashyikirizwa igikombe na sheki ya 1,000,000Frws

Iseti ya mbere: UTB 23-25 APR

Iseti ya 2: UTB 25-19 APR

Iseti ya 3: UTB 25-13 APR

Iseti ya 4: UTB 23-25 APR

Iseti ya kamarampaka: UTB 12-15 APR

UTB W VC
UTB W VC

Mu bagore, ikipe ya UTB W VC na yo yasoje imikino idatsinzwe umukino n'umwe, aho mu irushanwa ryose yinjijwe amaseti abiri gusa.

Uko umukino wagenze

Iseti ya mbere: UTB WVC 19-25 APR WVC

Iseti ya 2: UTB WVC 19-25 APR WVC

Iseti 3: UTB WVC 25-20 APR WVC

Iseti 3: UTB WVC 25-21 APR WVC

Iseti ya kamarampaka: TB WVC 15-10 APR WVC

Ibyishimo bivanzemo amarira byagaragaye Ku maso ya Elie Mutabazi utoza APR VC
Ibyishimo bivanzemo amarira byagaragaye Ku maso ya Elie Mutabazi utoza APR VC

Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, REG VC yawegukanye itsinze Gisagara amaseti atatu ku busa (10-25, 23-25, 22-25), mu gihe RRA W VC yegukanye umwanya wa gatatu mu bagore, nyuma yo gutsinda KVC amaseti atatu ku busa ( 27-25, 25-16, 25-17).

Amakipe ya APR VC mu bagabo na UTB VC mu bagore zizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y'amakipe yabaye aya mbere iwayo, mu mwaka w'imikino 2020-2021.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/apr-vc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-nyuma-y-imyaka-itandatu-utb-iracyisubiza
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)