Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y'u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y'intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo urebye abantu iyi mitwe y'iterabwoba imaze gutakaza mu bitero igaba ku Rwanda, baba abapfuye n'abafashwe mpiri, wibaza impamvu batabona ko inzira y'intambara bahisemo ari iz'abarimbura, aho kubageza ku butegetsi nk'uko babyibeshya. Abasesenguzi ariko basanga nka ba Kayumba Nyamwasa bazi neza ko ibyo barimo ari ukwikirigita ugaseka, ko ntacyo bakora ku ngabo z'uRwanda, ubugome bwo kwicishiriza abantu mu mashyamba ya Kongo bakabukorera gushaka amaramuko, aho birirwa basaruza amafaranga mu mpunzi z'Abanyarwanda n'abandi banzi b'uRwanda, ngo bari ku rugamba.

Ibi rero hari na bagenzi babo batangiye kubibona, nka Sixbert Musangamfura uri no mu bashinze RNC, nyuma yo gushwana na Kayumba Nyamwasa akajya mu kitwa New RNC, nacyo cyaje guhinduka ISHAKWE, anabereye umunyamabanga mukuru. Mu kiganiro aherutse kugirana na kimwe mu bitangazamakuru byibasira uRwanda, Musangamfura yareruye avuga ko abibwira ko bazatsinda intambara bashaka gushoza ku Rwanda ari inzozi zidashoboka, kuko nta mbaraga bafite, zaba iza gisirikari zaba n'iz'ibitekerezo. Sixbert Musangamfura ubu utuye muri Finland, avuga ko bagerageje guhuza amashyaka ngo barebe ko hari akabaraga byabazanira, ariko ngo birananirana kubera abagifite imyumvire ishaje cyane, ndetse no kutumvikana hagati yabo.Ati':Ntiwaba uremerewe n'umutwaro w'imyumvire ishaje, ngo ubashe gutera intambwe'.

Iyi mvugo irasa kandi n' iy' uwitwa Noble Marara watorotse igisirikari cy'uRwanda amaze gutahurwaho ubujura, ubu akaba akunze kumvikana asebya ubuyobozi bw'uRwanda. Marara rero yavuze ko abarwanya ubutegetsi bw'uRwanda bahuzagurika cyane, bikagaragazwa n'uko ntacyo bagezeho mu myaka isaga 26 bivuruguta mu bikorwa by'ubwiyahuzi. Mu nyandiko yashyize ku rubuga 'Inyenyeri News' muri izi mpera z'icyumweru, Noble Marara aravuga ko…' inzira zose bagerageje ngo bashyire igitutu kuri Leta y'uRwanda, nk'intambara, imyigaragambyo kuri za ambasade z'uRwanda mu mahanga, ibitutsi no guharabika Ubuyobozi bw'uRwanda , ntacyo zatanze, uretse gutakaza umwanya no kwicisha abantu babohereza mu ntambara bazi neza ko batatsinda…'. Noble Marara ubu utuye mu Bwongereza , agaha inama ibigarasha yo kuyoboka Inama y'Umushyikirano iba buri mwaka, ndetse na 'Rwanda Days' zihuza Abanyarwanda baba mu mahanga, ngo kuko ariho honyine basigaranye batangira 'ibitekerezo'.

Tukimara kumva izi mvugo za Musangamfura na Marara, twahise dutekereza ko inama za Philippe Mpayimana zaba zaratangiye gutanga umusaruro muri ya gahunda ye yo kurwanya uwiyita umunyapolitiki wese wifuza gushoza intambara ku Rwanda. Philippe Mpayimana wigeze gutsindwa amatora ya Perezida wa Repubulika, ntibyamuteranyije n'Iguhugu nka ba Twagiramungu n'ibindi bigwiranda.

Ubu ari mu bukangurambaga yise'AMAHORO NO GUKUNDA IGIHUGU', aho akangurira Abanyarwanda baba abo mu mahanga, baba n'abari mu Rwanda kuyoboka inzira y'uwumvikane no guhuza imbaraga mu kubaka Igihugu cyabo. Ukuri kuratinda ariko ntiguhera, n' abagihanyanyaza, bazashyira babone ko kumena amaraso y'Abanyarwanda atari inzira ikwiye.

The post Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y'u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y'intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bo-mu-mitwe-irwanya-leta-yu-rwanda-barivugira-ubwabo-ko-inzira-yintambara-bahisemo-idashoboka-ko-igikwiye-ari-uguhindura-imyumvire/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)