Binjiza atubutse kubera imbuga nkoranyamvaga, akazi bakabona gute? 4 agomba kuba yujuje, 5 bafatwa nka ba mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko iminsi igenda ishira niko Isi igenda itera imbere mu bijyanye n'ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bikoreshwa n'abantu benshi bamwe bakazibyaza umusaruro, ababikora mu Rwanda bemeza ko ushobora kubikora bikagutunga nta kandi kazi ufite.

Ababyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kwamariza amakompanyi runaka, bazwi mu rurimi rw'icyongereza nka Influencers.

Influencer ubundi biva ku ijambo Influence, bivuze kuba wabasha kumvisha umuntu ikintu cyangwa ugatuma agikora mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu Rwanda aba Influencers bamaze kuba benshi aho bagenda basinyana amasezerano na kompanyi amwe na namwe akomeye, ibintu bahamya ko byijiza agatubutse.

Rukundo Patrick wamenyekanye gisata cy'imyidagaduro nka Patycope, ni umwe mu ba Influencer bakomeye mu Rwanda, aho ubu arimo gukorana na kompanyi zikomeye, mu kiganiro n'ikinyamamuru ISIMBI yavuze ko aka ari akazi gashobora gutunga ugakora nta kandi afite.

Yagize ati'Nibyo, birashoboka cyane ko wagakora kakaba ariko konyine kagutunga. Ubundi niba hari icyo ushaka mu buzima wirinda abaguca intege ubundi ukizera.'

Uyu mugabo ubu akorana na kompanyi zikomeye mu Rwanda zirimo Canal, Airtel, urubuga rufasha abantu kugura no kugurisha rwa Catchyz Rwanda, afasha mu iyamamaza bikorwa Sensitive Limited ndetse akaba akorana bihoraho na Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda. Ibi byose bikaba bimwinjiriza atari make nubwo atifuje kuvuga umubare wayo.

Patycope yemeza ko ari akazi katunga umuntu nta kindi akora

Edmund Kagire umunyamakuru wa Kigai Today ni umwe na we mubinjiza menshi biturutse mu kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga, aho mu bo bakorana kuri ubu harimo na Airtel, avuga ko uko iminsi igenda ishira indi ikaza mu Rwanda abantu bagenda bumva akamaro ko gukorana n'aba Influencers.

Avuga kandi ko uburyo bo babonamo akazi batajya kugasaba ahubwo kompnyi zibegera bakavugana kuko bazi ko bavuga ijambo rikagera kure bitewe n'ababakurikira.

Ati'mu Rwanda biragenda bizamuka, amakompanyi aratwegera akumva ko tuvuga ijambo rikagera kure bitewe n'abantu badukurikira, icyo uvuze bakacyumva niba ari ibyo ugurisha bakabigura, birimo biragenda iyo twamamarije umuntu ibicuruzwa bye biragurwa. Ntabwo mu Rwanda ujya kureba kompanyi ngo igufate nka Influecner akenshi nibo baza banshaka bitewe n'ibyo bakeneye ko mbakorera, nibo baba babona ko nabibasha, ntabwo tujya kwisabira baza batugana.'

Edmund Kagire akomeza avuga ko kandi kugira ngo ube umu Influencer byibuze hari ibintu bine ugomba kuba wujuje n'ubwo benshi bibwiraga ko umubare w'abantu babakurukira uhagije(followers).

Ati'uwo muntu rero akenshi ntabwo ashingiye kubamukurikira(followers) gusa nabo ni ingenzi kuko ni kimwe mu byo ugomba kuba ufite kugira ngo ube Influencer. Icya kabiri ni ukuba ufite urubuga(platform) rutuma abantu bumva, niba uri umuhanzi, niba uri umunyamakuru abantu bakwibanamo gute? Izina wubatse ufite mu bantu riragufasha, dufate urugero Kimenyi Yves ni umunyezamu mwiza ariko si uko arusha abandi bose hari n'abakinnyi bamurusha abafollowers ariko hari izina yubatse rituma kompanyi runaka imwegera bagakorana.'

'Ikindi ugomba kumenya ko utaba Influencer mu bintu byose, ushobora gusanga ukomeye kuri Instagram ariko kuri Twitter bikanaga, bigusaba kumenya aho ufite imbaraga akaba ari ho ushyira imbaraga. Ikindi imyitwarire y'umuntu irafasha, ese abantu bakuzi bate? Urasinda? Imyitwarire y'umuntu nayo ni ngombwa kugira ngo bakwizere.'

Kagire Edmund ahamya ko umubare w'abagukurikira udahigije kugire ngo ube Infkuencer, hari ibindi ugomba kuba wujuje

Na we ahuza na Patycope ko umuntu ubikora bishobora kumutunga, gusa ngo kuko rimwe na rimwe ari ibintu biza bikagenda kuko amakompanyi menshi abakoresha iyo hari ibikorwa runaka bashaka kwamamaza kugira ngo bimenyekane(campaign), ibi bigatuma bajya gushaka n'akandi kazi ku ruande.

Uretse Patycope na Kagire Edmund abandi bazwi mu Rwanda bafatwa nk'abakomeye ni Richard Kwizera, Musoni Edwin na Fiona Kamikazi

Si aba gusa kuko hari n'andi mazina menshi nk'asanzwe azwi na benshi bitewe n'akazi bakora harimo abanyamakuru Lucky Nzeyimana na Anita Pendo, umwamikazi wa Instagram Shaddyboo, aba bose bahuriye ku kuba bamamariza kompanyi ya Catchyz Rwanda ifasha mu kugura no kugurisha kuri murandasi, ni bamwe mu barimo gukigita ifaranga babikesha kwamamaza ku mbuga nkoranyamabaga.

Saddyboo ni umwe mu bakobwa barimo kwinjiza amafaranga kubera imbuga nkoranyambaga, we akorera kuri Instagram cyane



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/binjiza-atubutse-kubera-imbuga-nkoranyamvaga-akazi-bakabona-gute-4-agomba-kuba-yujuje-5-bafatwa-nka-ba-mbere-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)