BNR: Abacuruzi bijejwe ubufasha nyuma y'amavugurura mu Kigega Nzahurabukungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kubona ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize ku bukungu bw'igihugu, muri Kamena Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza Ikigega Nzahurabukungu. Ni ikigega ku ikubitiro cyatangiranye miliyari 95 Frw (miliyoni 100 z'amadolari).

Nubwo iki Kigega cyashyizweho kugira ngo kigoboke ibigo by'ubucuruzi bitandukanye, mu bihe bitandukanye abayobozi bagiye bagaragaza ko umubare w'abakigana ukiri hasi ahanini hashingiwe ku kuba hari amwe mu mabwiriza yari yashyizweho akigenga yagaragaraga nk'ananiza bamwe mu bashaka ku kigana.

Mu kiganiro Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yagiranye n'itangazamakuru ku wa 14 Ukwakira yavuze ko hari amavugurura bakoze bafatanyije na Banki Nkuru y'Igihugu kugira ngo iki kigega kirusheho kugirira akamaro benshi.

Muri aya mavugurura harimo kuba umucuruzi ushaka kukigana agomba kugaragaza ko Covid-19 yamuteye igihombo ku kigero cya 30%, mu gihe mbere yasabwaga kwerekana ko yamuteye igihombo ku kigero cya 50%.

Ikindi cyakozwe ni uko leta yemereye ibikorwa by'ubucuruzi bitanditse kuba nabyo byagana iki kigega bigahabwa inguzanyo, ibintu bitakundaga mbere kigitangizwa.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, yabwiye The NewTimes ko gahunda zo gukomeza kuvugurura imikorere y'iki kigega hagamijwe ko kigoboka benshi zikomeje.

Ati 'Tuzakomeza kuvugurura ibigenderwaho hashingiwe ku nyigo zakozwe, hashingiwe no ku byo abikorera bagizweho ingaruka n'icyorezo bashaka. Turizera ko bizagera mu mpera z'umwaka dufite umubare mwiza w'abakigana.'

Yakomeje avuga ko uku kuvugurura amabwiriza agenga iki kigega bizakorwa ari nako hakomeza kugenzurwa koko ko kigoboka ababikwiye.

Ati 'Kubera ko dufite ubushobozi butagera kuri bose, tugambiriye gufasha bariya bakozweho bakaba bakeneye ubufasha, uramutse uhaye ikaze buri wese, buri wese yakwishimira kubona amafaranga ahendutse bikarangira utageze ko mpinduka zifuzwaga.'

Kugera mu Ukwakira ibigo byari bimaze kwemererwa kugobokwa n'iki kigega byari 176, muri ibi harimo amahoteli 149 n'ibindi 27.



Source : https://www.imirasire.rw/?BNR-Abacuruzi-bijejwe-ubufasha-nyuma-y-amavugurura-mu-Kigega-Nzahurabukungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)