Ku munsi w'ejo nibwo abahatanira umwanya wa Perezida wa Uganda bagejeje kuri Komisiyo z'amatora impapuro zisaba kuba abakandida kuri uwo mwanya. Ni umunsi waranzwe n'ubugizi bwa nabi ndetse n'iterabwoba rikorwa n'inzego z'umutekano za Uganda. Mu nkuru yavuzwe cyane ni uburyo abahatanira uwo mwanya batari Perezida Museveni bahutajwe ku buryo bw'indengakamere cyane cyane Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka 'Bobi Wine' akaba ari n'umudepite mu inteko ishinga amategeko ya Uganda.
Ubwoba bwabaye bwinshi ku ruhande rwa Perezida Museveni na NRM ubwo Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Col Dr Kizza Besigye umaze kwiyamamariza kuyobora Uganda inshuro enye atsindwa, bemeranyije guhuza imbaraga n'ibitekerezo bigamije gukura ku butegetsi ishyaka rya Perezida Museveni.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanditse amagambo asa n'utera ubwoba Bobi Wine ariko akaba yarabaye nkukojeje agati mu ntozi. Yanditse ngo 'Muvandimwe nakubwiye kenshi ko udashobora kudutera ubwoba. Dufite imbaraga zirenze izo ukeka. Niba ushaka kurwana tuzagutsinda bitagoranye. Turashaka amahoro. Gusa niba ushaka kuturwanya, uzabikore'
Aya magambo ya Muhoozi Kainerugaba, uvanga igisirikari na politiki yari mu murongo w'inzego z'umutekano za Uganda zashakaga gukumira Bobi Wine kuba yahura n'abamushyigikiye babyita kubangamira umutekano.
Mu kumusubiza, Bobi Wine mu butumwa bwe bwasakajwe n'abantu benshi inshuro zirenga ebyiri ukurikije abasakaje ubwa Muhoozi, yagize ati 'Ibigwari n'abanyantege nke nibo bonyine bifuza amahane. Mukwiye kugira isoni, kuko twebwe nta hohotera dukoresha. Kandi urabizi neza ko mu matora anyuze mu mucyo, So ukubyara, umunyagitugu ushaje ataba akiri Perezida. Iki gihugu nicya bagande bose, ntabwo aricya so nawe, vuba aha uraza kubyemera'
Perezida Museveni yitwaza icyorezo cya Covid19, aho ashinja abatavuga rumwe nawe kubangamira amabwiriza arwanya icyo cyorezo bahuye ari babiri, ariko abo muri NRM bakemererwa kwiyamamaza. Ibi byagaragaye mu matora y'inzego z'ibanze za NRM mu minsi ishize.
Ishyaka NRM [National Resistance Movement] riyobowe na Perezida Museveni, ryafashe ubutegetsi kuva mu 1986.
Itangazo Bobi Wine na Dr. Besigye bashyize ahagaragara nyuma y'ibiganiro bagiranye ku wa 6 Gicurasi 2019, risobanura ko bashyize akadomo ku biganiro bikubiyemo ingingo z'ingenzi zizabafasha guhangana na Perezida Museveni.
Rigira riti 'Twemeranyije ko duhuje umugambi wo gukiza Uganda ingoma y'igitugu n'ikandamiza.'
Umuvugizi w'ihuriro 'People Power', Joel Ssenyonyi na Depite Betty Nambooze, uvugira iryitwa 'People's Government' riyobowe na Dr. Besigye baheruka kubwira abanyamakuru ko bagiye gushyira hamwe ngo bakure Museveni ku butegetsi.
Ssenyonyi yavuze ko amatsinda yabo afite ibikorwa bitandukanye azakomeza gukora ariko nyuma akazabihuza. Depite Nambooze we yavuze ko bashaka kugarura ukwishyira ukizana muri Uganda kwakuweho na Perezida Museveni.
Ku wa kabiri Bobi Wine yatangaje ko arimo gukorana inama n'abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye barimo n'abo mu rya Museveni.
Dr. Besigye na Depite Bobi Wine ni abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Museveni, bagiye bafungwa bya hato na hato ku mpamvu zirimo n'iza politiki. Kwishyira hamwe kwabo kwakuye umutima NRM na Perezida Museveni.
The post Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k'umuryango we appeared first on RUSHYASHYA.
Source : https://rushyashya.net/bobi-wine-yibukije-muhoozi-kainerugaba-ko-uganda-atari-akarima-kumuryango-we/