Burera: Soma ubutumwa bukomeye umwarimu yasize yanditse nyuma yo kwiyahura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rusarabuye, mu Kagari ka Ndago haravugwa urupfu rw'umugabo witwa Twizerimana Innocent wiyahuye nk'uko bigaragazwa n'inyandiko yasize yiyandikiye, ngo intandaro ikaba ari ibibazo by'urugo.

Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo witwa Twizerimana Innocent w'imyaka 40 y'amavuko wari umwarimu ku ishuri ribanza rya Ruyange yamenyekanye ahagana mu ma saa mbiri z'igitondo ku wa gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020, ariko ngo akaba yarapfuye kuwa gatanu.

Uyu mugabo wasize yanditse ubutumwa ku mpapuro nyinshi, bigaragara ko yiyahuye ngo kubera ibibazo by'urugo aho ashinja umugore we witwa Nyirambarushimana Speciose w'imyaka 38 y'amavuko. Uyu mugore bari bamaranye imyaka 15 banafitanye abana batatu barimo uruhinja, akora ku gashami ka Koperative Umurenge Sacco Reba kure Mubuga.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje iby'uru rupfu, gusa agira inama imiryango kwitandukanya n'amakimbirane kuko asiga ingaruka zikomeye mu miryango harimo n'urupfu, ahubwo abasaba kujya begera ubuyobozi bukabikemura.

Agira ati :'Nibyo ayo makuru twayamenye ko uwo mugabo yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba agahita apfa, ni umuryango wari ubanye mu makimbirane bivugwa ko umugabo yakekaga umugore we ko amuca inyuma, ndetse uyu mugabo yasize abyanditse mu mpapuro. Ni ikibazo cyari kizwi mu Murenge no mu Kagali, kuko bahoraga babunga ariko birangiye umugabo apfuye ndetse n'umugore we yari amaze hafi ukwezi yarahukaniye iwabo'

Yakomeje avuga ko bahora bagira inama imiryango ibana mu makimbirane kwitandukanya nayo kuko nta kindi asiga kitari ibibazo nk'ibi, nyamara iyo begereye abayobozi, imiryango n'inshuti ibibazo birakemuka bidaciye mu nzira zo kwiyahura, amakimbirane, arasenya ntiyubaka.

Amakuru aturuka mu baturanyi ba bugufi, yemezako uyu mugabo yikingiranye mu nzu iwe, maze ngo anywa ibinini by'imbeba kuko ngo banasanze udupapuro bibamo mu cyumba n'icyo yabivangiyemo, ngo akaba ari byo byamwishe.

Dore ubutumwa yasize yanditse

Izi nizo nyandiko nyakwigendara yasize yanditse


Umuti bikekwa ko ari wo yanyoye ari kwiyahura


Uyu mugabo yashyinguwe ku wa 22 Ugushyingo 2020.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/23/burera-soma-ubutumwa-bukomeye-umwarimu-yasize-yanditse-nyuma-yo-kwiyahura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)