Canal+ International yafunguye ishami mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mwaka, CANAL + INTERNATIONAL na TELE10 bateje imbere ubufatanye bwabo bashyiraho CANAL + RWANDA. Iri terambere ryifujwe n'aba bafatanyabikorwa bombi rizatuma bishoboka gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw'amajwi n'amashusho mu Rwanda.

CANAL + RWANDA igamije gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubucuruzi no gukwirakwiza amashene ya CANAL + mu karere kose k'u Rwanda.

Ikindi ni uko Canal+ Rwanda yifuza kuba umufatanyabikorwa w'imena mu guteza imbere ibijyanye na cinema mu Rwanda.

Canal + yagiye igaragara mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere urwego rw'amajwi n'amashusho mu Rwanda. Uhereye nko kuri filime La Miséricorde de la Jungle ya Joël KAREZEKI, Petit Pays ya Eric BARBIER cyangwa se Notre Dame du Nil ya Atiq RAHIMI zakozwe ndetse zikanerekanwa ku ma shene ya Canal+.

Gufungura Canal+ mu Rwanda bizafasha mu guteza imbere ibihangano bikorerwa mu rwanda bigenewe abafatabuguzi bose.

Si ibyo gusa kandi, kubera ama shene ya Canal+, iyi kompanyi niyo yonyine ikorana n'amashene akorera mu Rwanda agera ku 9 ariyo : RTV, TV10, TV1, Flash TV, Isango TV, Authentic TV, BTN, Genesis TV.
.
Sophie TCHATCHOUA, Umuyobozi mukuru wa CANAL+RWANDA, asobanura ibi yagize ati : " Bashyize imbaraga hamwe TELE10 hamwe na CANAL+ INTERNATIONAL biteguye kuza ku isonga mu kugeza ku banyarwanda bose amashusho meza.

CANAL+ RWANDA izashyiramo ubunararibonye isanganywe kugirango ifashe iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda "

Kugirango bigerweho ibiro bya Canal+ byatangiranye n'ikipe izabafasha kugera ku ntego yabo. CANAL+ RWANDA ikaba yiteguye gufatanya nabifuza gukorana nayo muri uru rugendo rushya. Hamwe na TELE 10 bafatanyije, CANAL+ RWANDA yiteguye kuzamura imyidagaduro binyuze mu guha abafatabguzi bayo ibyiza bya siporo ku rwego rwa Afurika ndetse n'urwego mpuzamahanga.

Itsinda cya CANAL+ ni itsinda riyoboye amashene akomeye ya CANAL+ ndetse n'andi mashene asanzwe binyuze mu kwishyura ifatabuguzi ry'amashusho. Iri tsinda kandi ni itsindi ry'icyitegererezo ku ma televiziyo y'ubuntu ariyo, C8, CSTAR na CNEWS ndetse n'ibijyanye no kwamamaza.

Ku rwego mpuzamahanga, itsinda rya CANAL+ rizwi kuba rikomeye ku migabane y'uburayi, Afurika ndetse na Aziya. Muri rusange, itsinda rya CANAL+ rifite abatabuguzi miliyoni 20 ku isi yose, muri bo Miliyoni 5 bakaba babarizwa ku mugabane wa Afurika. Hamwe na STUDIOCANAL, itsinda rya CANAL+ niryo riyoboye ku mugabane w'u Burayi mu gutunganya, guhabwa uburenganzira ndetse no gucuruza amafilime ndetse na series za televiziyo. Itsinda rya CANAL+ rifitwe ku rwego 100% na Vivendi, itsinda mpuzamahanga rishinzwe gutegura no gutunganya amashusho.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Canal-International-yafunguye-ishami-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)