Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Kambanda yagizwe Cardinal, mu muhango wayobowe na Papa Francis, i Roma.
Kuri iki Cyumweru yasomye Misa ya mbere, yabereye muri Basilica di Santa Maria i Trastevere, yitabirwa n'abarimo abanyarwanda batuye mu Butaliyani.
Yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho abayitabiriye bose bari bambaye udupfukamunwa.
Yabwiye abakirisitu ko ari ibyishimo bikomeye, kuba abashije gutura igitambo cy'ukarisitiya ari kumwe nabo, muri ibi bihe by'icyorezo.
Yagize ati "Ni ibyishimo kandi ndagira ngo nshimire Imana aka kanya n'aha hantu twabonye, kuko ni bake cyane muri mwebwe kubera ibi bihe turimo mwashoboye kuza muri iriya mihango ejo na misa y'uyu munsi.
Kubona rero tubonye aka kanya ngo twifatanye gushimira Imana, ndashimira Imana cyane gutura iki gitambo cy'Ukarisitiya."
"Ni igitambo cya mbere ntuye cy'Abanyarwanda, mu Kinyarwanda, nyuma yo guhabwa izi nshingano. Kera iyo twatahaga abasaza baratubazaga bati 'u Rwanda rw'iyo baraho ?' Uyu munsi rero ni u Rwanda rw'ino, ndagira ngo mbashimire, kandi mucyo twerekeze imitima yacu kuri Nyagasani, tumushimire iyi ngabire ikomeye yahaye Kiliziya y'u Rwanda."
Mu gitambo cya Misa, Musenyeri Kambanda yashishikarije Abanyarwanda kurushaho kwiyegereza Imana, kugira ngo umunsi izaza gutwara abana bayo izasange bose biteguye.
Yatanze urugero ku buryo Abanyarwanda bigeze gutera Imana umugongo, bakibagirwa ko bose ari abavandimwe, bagahemukira abavandimwe babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje ko muri ibi bihe abantu bakwiriye kurushaho kwegera Imana, bagahera mu ngo, cyane ko kubera ko COVID-19, abantu benshi batemerewe guhurira hamwe.
Ni misa yitabiriwe na Musenyeri Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri wanahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo II, ku munsi umwe na Musenyeri Kambanda. Abandi barimo Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa wa Diyosezi ya Nyundo.