-
- Hari ababyeyi bagaragaje ko kubyara bambaye agapfukamunwa bibagora (Ifoto: Internet)
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ubukangurambaga bwahamagariraga abaganga gufasha abyeyi barimo kubyara mu gihe bagaragaje ko agapfukamunwa kababangamiye, bwiswe #StopAccouchementMasque.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe n'umubyeyi ukomoka mu Bufaransa wabyaye mu gihe cya Guma mu rugo. Yagize ati “Ndasunika nambaye agapfukamunwa: Ntibishoboka! Ndakamanura: Umubyaza agahita akansubizaho ako kanya”.
Akomeza agira ati “Ndahumeka nabi ndetse no kwakira umwuka birangoye cyane, cyane! Mbese byageze ubwo biba ngombwa ko umubyaza akoresha ibiyiko byabugenewe ‘les cuillères' kugira ngo afashe uruhinja rwanjye gusohoka (kuvuka)”.
Si uyu mubyeyi wenyine wagaragaje ikibazo yagize mu kubyara yambaye agapfukamunwa, hari n'abandi ibihumbi bakigaragaje.
Sonia Bisch umuvugizi w'iri huriro ry'aba babyeyi bishyize hamwe, aganira na France24 yagize ati “Barasemeka, bakaruka, bakagira ubwoba, bagakuraho udupfukamunwa... Iyo agapfukamunwa kativanyemo, bituma batakira umwuka, bikabuza umubyeyi gusunika ngo abyare”.
Muri raporo yatangajwe muri Nyakanga 2020 ku bijyanye n'ibibazo byagaragaye ku babyeyi babyaye muri ibi bihe bya covid-19, byagaragaye ko hari abagize ikibazo cy'igipimo cy'ubushyuhe cyazamutse (umuriro), no gutabuka kw'aho umwana anyura avuka (la déchirure du périnée).
Hari n'abagize ikibazo cy'agahinda gakabije cyangwa se kwiheba (dépressions post-partum) ndetse n'ibindi bibazo bituruka ku muhangayiko (troubles dus au stress post-traumatique).
Iri huriro ry'ababyeyi rivuga ko ryifuza ko habaho kurinda umubyeyi no kwirinda ku baganga, bakaba ari bo bambara udupfukamunwa n'ibindi bikoresho byabugenewe ku babyaza, ariko umubyeyi bakamureka akabyara hubahirizwa uburenganzira bwe.
Ku ruhande rw'abaganga ariko na ho, hari abemera ko aba babyeyi bakwiriye koroherezwa mu gihe cyo kubyara ntibambare udupfukamunwa.
Urugero rwatanzwe na France24 dukesha iyi nkuru, ni urw'umuganga akaba n'umunyamabanga mukuru w'urugaga rw'abaganga b'ababyeyi mu Bufaransa, akaba akuriye n'ibitaro bikuru bya kaminuza bya Strasbourg CHU, Pr Philippe Deruelle, weguye ku mirimo ye.
Yagize ati “Nibwiraga ko uyu mwuga wacu wateye imbere nyamara si ko biri kuko nturamenya kumva/gutega amatwi umubyeyi”.
Abandi na bo bemeza ko guherekeza umubyeyi ugiye kubyara munzu y'urwererero (maternite) ari ukwigerezaho. Umwe ati “Gutinyuka guherekeza umubyeyi no kumufasha kubyara umwana we, atambaye agapfukamunwa, aho naba nigerejeho kuko mba nshobora kwandura no kwanduza umuryango wanjye. Mwebwe mushobora kuba mutabizi, ariko mumenye ko umubyeyi mu gihe cyo kubyara iyo asunika aba ashobora kwanduza mu guhumeka rwose”.
Icyakora ibi ngo byatumye ababyeyi bo mu Bufaransa bafata icyemezo cyo kujya kubyarira mu bindi bihugu aho kwamabara agapfukamunwa ku mubyeyi urimo kubyara bitari itegeko.
Ese ababyeyi bo mu Rwanda hari ikibazo bahura na cyo mu gihe cyo kubyara bambaye agapfukamunwa?
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Butoyi Alphonse, umuganga w'ababyeyi, yavuze ko ababyeyi batabyishimira ku rugero rumwe.
Agira ati “Hari abakambarira ko ari itegeko ariko ahanini ntabwo ari itegeko cyane cyane aho umubyeyi abyarira. Twebwe icyo tumusaba nk'abaganga, ni ukutagira abandi bamuherekeza mu cyumba abyariramo, ndetse natwe abaganga twirinda kumwegera mu gihe bidakenewe. Icyo twitaho ni uko atabangamirwa cyane, akaba yakambara umwanya muto, ubundi akiyorohereza akakamanura”.
Akomeza avuga ko kwambara agapfukamunwa nta kintu kinini byangiza ku mubyeyi, icyakora icyagaragaye kuri bamwe akaba ari uko ahanini bituma atabasha gufata umwuka neza kuko bimutwara imbaraga.
Yongeyeho ati “Aho ababyeyi baba bari mu gihe bari ku bise, tubafasha gushyira intera hagati yabo cyane ku buryo ntawe uba yegereye undi. Nanone, nk'umubyeyi ukeneye kwitabwaho n'abaganga benshi nk'iyo ari mu ibagiro (salle d'operation), nko ku mubyeyi ugomba kubagwa (cesarienne), icyo gihe tumusaba kwambara agapfukamunwa cyangwa tukamuha akandi gafatanye na bombone karimo umwuka (oxygene), kandi natwe abaganga tukaba tukambaye”.
source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/covid-19-ingorane-ababyeyi-bahura-na-zo-mu-gihe-cyo-kubyara-bambaye-agapfukamunwa