Diamond Platnumz yavuze agahinda yagize nyina arwara akananirwa kugenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Diamond Platnumz na nyina umubyara
Diamond Platnumz na nyina umubyara

Mu kiganiro na Wasafi FM, Diamond yavuze uburyo yajyanye nyina kumuvuza mu buhinde, ibintu avuka ko byamuhenze cyane kuko muri icyo gihe nta mafaranga ahagije yari afite.

Umuyobozi wa Wasafi avuga ko kimwe mu bintu bimushimisha mu buzima ari ukubona nyina afite ubuzima buzira umuze, kuko uburwayi yagiye muri 2013 bwamuteye ubwoba.

Ati “Umwaka wa 2012-2013 mama yagize stroke bisaba ko ajyanwa mu Buhinde kuvuzwa. Ni ubwa mbere nari mbonye mama atabasha kugenda, kuvuga cyangwa kugira ikindi kintu akora, hakwiyongeraho amafaranga byasabaga byanteye ubwoba. Iyo bitaba umuziki sinari kubona uko mpikura”.

Mu myaka ishize uko Chibu Dangote yagiye amenyekana, ahora agaruka ku buryo Sandra Sanura Kassim uzwi nka Mama Dangote nyina umubyara, yamubereye inkingi ya mwamba mu buzima bwe, ndetse no mu kazi ke k'umuziki n'ubuzima bubi babanyemo akura.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/diamond-platnumz-yavuze-agahinda-yagize-nyina-arwara-akananirwa-kugenda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)