Djihad na Monnet-Paquet ntibyagenze neza, Migi ni we munyarwanda rukumbi wari mu kibuga ikipe ye ibasha kubona amanota 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru gishize ntabwo zagenze neza ku bakinnyi b'abanyarwanda, Mugiraneza Jean Baptiste Migi ni we munyarwanda wari mu kibuga ikipe ye ya KMC ibasha kubona kubona amanota 3, abandi baranganyije ndetse baranatsindwa.

Muri Tanzania ahakina abanyarwanda benshi bakinaga umunsi wa 9 wa shampiyona, KMC ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi ku wa Gatanu tarki ya 30 Ukwakira yari yasuye Gwambina ndetse iyitsindira iwayo 1-0, ni umukino Migi yakinnye.

Kuri iyo tariki kandi, Azam FC ya Ally Niyonzima yari yakiriye JKT Tanzania banganya 1-1, ni umukino Ally Niyonzima yakinnye.

Bukeye bwaho ku wa Gatandatu, Young Africans ya Haruna Niyonzima yari yasuye Biashara United inayitsinda 1-0, ni umukino Haruna atari no muri 18.

Uwo munsi kani nibwo Simba SC yanyagiraga Mwadui 5-0 itari kumwe na Meddie Kagere kuko uyu musore ari mu Rwanda kubera imvune. Kugeza uyu munsi Azam FC ni iya mbere n'amanota 22 inganya Yanga, Simba ni iya 3 n'amanota 16, KMC ni iya 6 n'amanota 14.

Mu Misiri ntibyagendekeye neza Misr El Gaish ya Muhire Kevin kuko yatsinzwe na Al Ahly ibitego 3-0 ku wa Gatandatu, Kevin Muhire yinjiye mu kibuga asimbura Mohamed Ashraf Roqa ku munota wa 57.

Mu Bufaransa, Kevin Monnet Paquet yari ku ntebe y'abasimbura ubwo ku munsi w'ejo batsindwaga na Montpellier 1-0.

Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren na we ntiyakandagiye mu kibuga ku munsi w'ejo batsindwa na Gent ibitego 4-1.

Muri Sweden mu cyiciro cya 3, ntibyagendekeye neza Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick kuko banganyije 2-2 na Haninge 2-2, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota yose 90.

Ku wa Gatandatu, Pyunik muri Armenia yanganyije na Ararat 1-1, ni umukino Nirisarike atakinnye kuko ari mu kato nyuma yo gusanga yaranduye Coronavirus.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-na-monnet-paquet-ntibyagenze-neza-migi-ni-we-munyarwanda-rukumbi-wari-mu-kibuga-ikipe-ye-ibasha-kubona-amanota-3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)