Dore amajwi akomeye( adasanzwe) yabayeho, aboneka mu isezerano rishya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw' I Yudaya ati' Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi'. Kandi ni we wavuzwe n'umuhanuzi Yesaya ngo ' Ijwi ry'urangururira mu butayu ati ' Nimutunganye inzira y'Uwiteka, mugorore inzira ze.'' Matayo 3: 3

Iyo Bibiliya ivuze jwi ry'urangururira mu butayu, ntabwo rikwiye gufatwa nk'ijwi risanzwe. Iri ryahanuwe n'Umuhanuzi Yesaya mbere y'imyaka 600, ni ijwi ryagendaga ibirometero byinshi. Mu gihe Yohana yabaga arimo kubatiriza kuri Yorodani, ababaga bari ruguru mu butayu bw' i Yudaya bararyumvaga bakaza. Iri jwi rigereranywa n'ijwi ryo 'Kwihana'.

Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' gitambuka kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana, nibwo azagaruka ku majwi akomeye yabayeho mu isezerano rishya. Ijwi ry'urangururira mu butayu, ijwi ryo (Kwihana) niryo ribimburiye ayandi muri uru rukurikirane rw' ibi biganiro bizagaruka ku majwi akomeye yabayeho mu isezerano rishya, nkuko twabivuze haruguru.

Incamacye y'amateka ya Yohana n'icyo twamwigiraho

Yari mwene Zakaliya na Erizabeti. Bari abakiranutsi kandi Zakaliya yari umutambyi, gusa ntibyakuyeho ko bageragezwa no kumara imyaka myinshi batarabona urubyaro. Abakiranutsi bageragezwa nk'abandi kandi gukiranuka ntabwo bikuraho ibibazo. Bibiliya ivuga ko ' Abageragezwa nk'uko Imana ishaka, babitse ubugingo bwabo Umuremyi wo kwizerwa, bagumye bakore ibyiza'.

Niba Imana ishaka kuzagukorera ikintu kidasanzwe mu kuzana impinduka mu bantu: ushobora kuzatindi kubyara nkuko Zakaliya na Erizabeti batinze, ushobora gutinda kugera ku mu gisha, ushobora gutinda kugera ku bisubizo, ariko amaherezo uzagera aho Imana ishaka kandi Imana izakora ikidasanzwe.

Yohana yagiye mu butayu akiri muto, ntabwo yabanye n'ababyeyi igihe kinini. Igihe abantu barambirwaga ingoma y'abaroma, abarambirwaga ibibazo byari Yerusalemu bajyaga mu butayu bakajya gusengera hamwe, aho rero niho Yohana yabaye igihe kirekire. Aho niho Yohana yigiye amategeko, gusenga, ndetse n'iby'Umwuka.

Igitangaje, ni uko nubwo bigaragara ko Yohana atabaye mu bantu, ariko umunsi yavaga mu butayu yamenye iby'abantu byose. Imana yemera ko tunyura mu bigeragezo, ikemera ko tunyura mu marira kugira ngo tubashe kuyihishurirwa mu rundi rwego.

Tugarutse ku ijwi ry'urangururira mu butayu( ijwi ryo kwihana), ikintu Yohana yatangiye kuvuga mu ijwe ry'urangurura, yaravuze ngo ' Mwihane ubwami bwo mu ijuru buri hafi'. Mu mutima w'umuntu ni kure, usibye imbaraga z'Imana zakwemeza umuntu ko ari umunyabyaha, ijwi ry'Imana rikamwemeza ko ari umunyabyaha nta kindi kintu cyapfa kumwemeza. Yesu ati' Uwo Mwuka naza azatsinda abisi abemeze iby'icyaha n'byogukiranuka, n'iby'amategeko.' Yohana 16:8.

Umuntu wese yari akwiye guhura n'iri jwi ryo kwihana, niba utarakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe umwakire, niba kandi waramwakiriye ukwiye guhura n'ijwi rikubwira kwezwa no guhinduka, no gusa na Kristo Yesu.

Ese wigeze uhura na Yesu?, umunsi wa mbere ukizwa byagenze bite? Waririmbana na wa muririmbyi ngo 'Umunsi mwiza nibuka ni uwo nakwemereyeho'? Umunsi umwemera byagenze gute, Ese wagize agahinda gatera kwihana kuticuzwa?

Wasobanukiwe ko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, impano y'Imana ari ubugingo buhoraho?. Umunsi uhura na Yesu byagenze gute? Wumvise umenye ko uri umunyabyaha?, wasobanukiwe ko ukwiye kwakira ubugingo buhoraho binyuze mu kwihana?. Niba utarahuye n'iri jwi rikwemeza ko uri umunyabyaha, niba utarahuye n'iri jwi rikubwira ko ukwiye guhinduka ushobora kuba warinjiye idini n'itorero, ariko utarinjiye muri Kristo Yesu.

Abantu benshi barabizi ko ari abanyabyaha, nubwo bagerageza kubihisha. Kubera umutimanama urabizi ko usambana, urabizi ko ubeshya, urabizi ko unywa inzoga, urabizi ko uri umwambuzi, urabizi ko ugambana, urabizi ko wiba. Ibyaha byawe umutima uhora ubikwibutsa, ariko kubyibuka ntabwo bihagije , ahubwo wahuye n'ijwi rituma ugira agahinda gatera kwihana kuticuzwa? Wahuye n'ijwi rituma uhindukira, wahuye n'ijwi rikwemeza ko uri umunyabyaha?

Ijwi ry'urangururira mu butayu rivuga ngo 'mwihane ubwami bwo mu ijuru buri hafi' nan'uyu munsi , Umwuka Wera aracyarikoresha. Kuri wowe ni amahirwe ugize kongera kuryumva rikwemeza ko uri umunyabyaha. Hari ijwi rikubwira ngo uramutse uje wakwakirwa, Imana yiteguye kukwakira nubwo umaze igihe uri kure wari ukwiye kumvira iri jwi , Imana igufitiye urukundo.

Reba inyigisho yose 'Amajwi akomeye yabayeho mu Isezerano rishya'

Aha niho ijwi ry'urangururira mu butayu ryavugiye

Source:Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dore-amajwi-akomeye-adasanzwe-yagaragaye-mu-isezerano-rishya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)