Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Ugushyingo, 2020 nibwo imiryango myinshi, urubyiruko n'abandi bakurikiranye igiterane cy'abubatse ingo hifashishijwe iyakure (Internet). Hari mu nsanganyamatsiko igira iti' Ni gute nakira ibikomere nagiriye mu rushako'.
Hatanzwe ibisubizo nk'umuti urambye kuri iyi ngingo, icyakora bahuriza kukuba nyiri ukugira ibikomere intambwe ya mbere akwiye gutera, ko ari ukwemera ko yakomerekeye mu rushako.
Umuryango wo gushaka no gukiza icyazimiye (Seek and Save Humanity Ministry) niwo usanzwe utegura ibi biterane, aho kuri iyi nshuro wari umwihariko w'abubatse ingo. Abakozi b'Imana batandukanye nka pasiteri Barore Cleophas, pasiteri Liliose, Evangeliste Lambert ndetse na Pasiteri Habyarimana Desire wari umuhuza mu kiganiro, bagerageje kuvuga by'imbitse uko umuntu ashobora gukira ibikomere yagiriye mu rushako.
Pasiteri Liliose yavuze ko intambwe yambere ari ukumenya ko umuntu afite ibikomere, agaharanira gukira ,ubundi agahaguruka agasha abamufasha gukira , ati' Hari ibintu bitatu: kumenya ko urwaye, kugira ubushake bwo kwivuza, guhaguruka ukajya kwivuza'.
Haba umugabo cyangwa umugore nta numwe uba ukwiye kwiyita intungane kuko akenshi usanga buri umwe ashobora kwibwira ko we nta ruhare afite mu nkomoko y'ibikomere byaje mu muryano. Buri wese asabwa kwemera uruhare rwe niba koko bifuza ko ibyo bikomere byakira.
Yasobanuye muri rusange ibikomere biri mu rushako ariko ko kubikira ari ibintu bishoboka, haba mu gufashwa n'abashumba, abajyanama babihuguriwe n' imiryango. Icyakora ngo umuganga mukuru ni Yesu wenyine ushobora gusibanganya ibikomere umuntu yagiriye mu rushako burundu. Igikenewe ni ukumusanga ukamubwiza ukuri kandi gukira ibikomere birashoboka.
Muri rusange dore bimwe mu bikomere biri mu muryango
Agaruka ku bikomere biri mu muryango, pasiteri Liliose yavuze ko ibikomere byinshi bituruka aho umuntu aba yararerewe, Ati: 'Abakobwa/ abasore bakuriye muri 'Niko zubakwa' bazahora bakomeretsa abo baba bana kuko ntacyo bahindura, baterura bya bintu bakabijyana mu rugo'. Aho papa yari umunyamwaga mama agaceceka, mama akaba umushizi w'isoni papa akaba yarumiwe, umukobwa/umuhungu ahaguruka gutyo kuko nta nama zabayeho'.
Igikomere cyo kutavuga ibintu uko biri
Abantu baba barakuze babwirwa nabi, babwirwa ibibi agera aho akagumana ibintu mu mutima ntabigaragaze. Ubuzima bukaba ubwe, akaguma mu tuntu twe ntashake kubiganira na mugenzi we. Umugabo udashaka ko bamuvugaho, umugore udashaka ko bamuvugaho akabibika mu mutima we, ibyo bintu birakomeretsa.
Igikomere gituruka ku ihohoterwa
Hari ihohoterwa ryo mu mvugo, ihohoterwa ryo ku mubiri n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Guhora umwe mu bashakanye ahora abwira undi amagambo atatekerejweho, ahutiye kandi adafite gahunda, bitera inzika kuko bituma umwe muri bo ashobora gufata umwanzuro utari mwiza wo kutazongera kugira icyo avuga. Ibi nabyo bitera igikomere umuntu abana nacyo igihe kirerkire.
Kubera kuticarana ngo abashakanye basase inzobe, hari ubwo umwe muri bo abika ibintu mu mutima we bikazagera n'aho bibyara ihohoterwa ryo ku mubiri (icyaha cyo gukubita no gukomeretsa) ibintu bihanwa n'amategeko.
Kwirengagiza ibibazo byatewe n'umugabo cyangwa n'umugore, ntabwo umuti wabyo uzakemukira mu mibonanompuzabitsina. Hari ubwo rero umwe mu bashakanye akenera mu genzi we undi yabyanga hakabaho gufatwa ku ngufu, ibyo nabyo bisiga ibikomere.
Pasiteri Barore Cleophas nawe yagarutse kuri bimwe bishobora gutera ibikomere mu bashakanye Ati'Hari uko washakaga kuba bitagukundiye kubera urushako, hari ubwo umuntu aba yari asanzwe aba ahantu batamufashe neza agatekereza ko urugo ari ukujya mu ijuru.
Ushobora kuba warashakaga kwiga menshi umaze gushinga urugo rugusaba byinshi ubura uko wiga, ukajya wirirwa wijujuta wibwira ko urugo ari rwo rwakubereye intambamyi, ibyo byaragukomerekeje.
Washakaga kubyara bake none warengeje umubare w'abo wifuzaga, ibyo nabyo bikomerekeje abantu. Kuba uwo mwashakanye atameze nk'uko ushaka ko amera, nabyo ni ibikomere: Ushobora kuba warashakaga ukora cyane yagera mu rugo agatangira kurwaragurika, ushobora kuba mwarashyingiranywe mwese mwishimiye ko mufite akazi umugore akakabura cyangwa umugabo akakabura, ibyo byaragukomerekeje.
Pasiteri Barore avuga ko ibikomere ushobora kubisangana abasenga n'abadasenga, ariko ngo birakira iyo hatabayeho kwitana ba mwana abantu bagasasa inzobe.
Nkuko byagaragajwe haruguru, ibikomere byinshi bituruka aho umuntu aba yarakuriye. Kuri Barore abatararushinga mukwirinda ko hazabaho kwinjirana ibikomere mu rushako, baragirwa inama yo kubanza kubiganiraho buri umwe agasangiza undi ibyamukomerekeje aho yakuriye, cyane ko baba bataziranye.
Ati' Burya rero buri umwe aba afite ibyamushimishije n'ibyamushegeshe, aba afite ibyo yashoboye kunesha n'ibimushobora. Niba warabyariye mu rugo, waba umukobwa cyangwa umuhungu mubibwirane. Niba hari uburwayi ni byiza ko mu biganiraho kugira ngo akwemere cyangwa aguhakanire hakiri kare'.
Evangeliste Lambert Bariho avuga ko gukira ibikomere bishoboka, nitwigira kuri Yesu
Yesu dukeneye kumwigiraho ibintu bitandukanye byadufasha gukira ibikomere twagiriye mu rushako.
Icyambere dukwiye kwigira kuri Yesu ni kubabarira. Kubabariri ni kimwe mu bintu byagufasha gukira ibikomere wagiriye mu rushako. Mu isengesho Yesu yatwigishije gusenga hari ahavuga ko dusaba Imana kutubabarira ku rugero natwe tubabariramo abandi, Matayo 6. Hanyuma kandi Matayo igice cya 18 hari ahavuga ko iyo tutababariye tuba tubaye nk'igisonga cyababariwe ariko cyo bikakigora kubabarira.
Ikindi kintu cyagufasha gukira ibikomere ni ukwihana. Kutigira ba miseke igoroye, hari ubwo agahinda kumwe gashobora kumwereka ko we ari umwere nyamara akirengagiza ko nawe ashobra kuba abifitemo uruhare. Kwihana rero biravuga ngo 'Reka nanjye nirebe, harya njyewe biba nabyitwayemo nte?',navuze iki, nabigenje nte, namutekerejeho iki? Namufashe gute?.
Ukeneye kujya imbere y'Imana ugasaba imbabazi ukavugisha ukuri ugasaba imbabazi n'uwo mubana. Ikindi nanone cyagufasha gukira ibikomere ni ubufasha bw'abandi. Abashumba, abo mu muryango, abajyanama bo mu buzima bwo mu mutwe n'ihungabana babihuguriwe.
Umuyobozi wa Seek and Save Humanity Ministry yateguye iki giterane, Pasiteri Desire Habyarimana yavuze ko ibibazo biri mu ngo bitashoboka ko bihita bikemurwa n'icyo giterane cy'umunsi umwe, icyakora yizeza ko inyigisho zo kubaka umuryango zigiye kujya zitangwa mu biterane nk'ibi inshuro nyinshi.
Uyu muyobozi yavuze ko uburyo bafashamo umuryano bakoze ihuriro ry'abagore ( Agakiza Women), biga ijambo ry'Imana buri wa gatatu,. Hari ihuriro ry'abagabo( Agakiza Men) biga ijambo ry'Imana buri wa Kabiri, hari kandi n'ihuriro ry'abasore( Irerero Boys) biga buri wa gatanu, hakaba hari n'ihuriro ry'abakobwa( Irerero Girls) biga kuwa kane.
Abagore bibabana nabo bafite ihuriro, aho biga ijambo ry'Imana kuwa gatandatu. Imiryango yubatse yatinze kubona urubyaro nayo ntiyibagiranye, kuko nabo bafite ihuriro ( Agakiza hope family), aho biga ijambo ry'Imana bakumva n'ubuhamya buri kucyumweru. Hari kandi n'itsinda ry'abana b'abashumba( Agakiza new seed), nabo bagira umwanya wo guhura bakiga ijambo ry'Imana.
Reba igiterane cyose hano: Ni gute nakira ibikomere nagiriye mu rushako?
Source : https://agakiza.org/Dore-uko-wakira-ibikomere-wagiriye-mu-rushako.html