Umwanzuro ku rubanza rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2020.
Mu rukiko harimo abiganjemo bake mu bagize umuryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi mu gihe uburana yari muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.
Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ingana na miliyoni 892 n'ibihumbi 200 Frw mu gihe Serushyana Charles bareganwa yagizwe umwere ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe, akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n'imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.
Ubushinjacyaha buvuga Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 17,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n'ayo yari yakoreye ntiyayahabwa. Ngo uwahawe sheki, yageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko afungwa imyaka itanu ndetse Urukiko rukakira ikirego rukemeza ko Christian University ihamwa n'icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n'icyaha cy'ubuhemu kandi byombi bigahamywa Dr Habumuremyi.
Umushinjacyaha yasabye ko Christian University icibwa ihazabu ya miliyoni 175 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye na miliyoni 1 Frw ku cyaha cy'ubuhemu.
Serushyana Charles wari ushinzwe Umutungo muri Christian University we yasabiwe gufungwa imyaka ine n'ihazabu ya miliyoni 87.5 Frw.
Dr Habumuremyi we yasabiwe gufungwa imyaka itanu n'ihazabu ya miliyoni 892 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye naho ku cyaha cyo cyaha cy'ubuhemu asabirwa gufungwa imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Muri uru rubanza kandi haregewe indishyi, aho Ngabonziza uri mu bahawe sheki zitazigamiye ubwo yari yahawe akazi ko kugemura mudasobwa muri Christian University kuri miliyoni 12.5 Frw, sheki bamuhaye ngo yayijyanye muri Zigama CSS basanga nta mafaranga ariho.
Habumuremyi ngo yihutiye kumusaba imbabazi, banagirana amasezerano mashya, ariko muri Werurwe 2020 aza kumuha indi sheki itazigamiye.
Yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 5 Frw z'indishyi z'akababaro, no kwishyura amafaranga ye arimo ingwate yatanze ntayisubizwe.
Mu byasabye indishyi kandi harimo Nkurunziza Charles wari uhagarariwe n'umwavoka we, wabwiye Urukiko ko yagurije Habumuremyi miliyoni 38 Frw, ayamuha ku giti cye, agiye kumwishyura amuha sheki itazigamiye.
Yasabye Urukiko kumuhesha miliyoni 38 Frw yamugurije, hakiyongeraho na miliyoni 5.7 Frw yashoboraga kuba yarayabyajemo, akavamo ibindi bikorwa ndetse agatunga umuryango.
Yanasabye indishyi z'akababaro za miliyoni 10 Frw, hakiyongeraho igihembo cya avoka cya miliyoni 3 Frw, ikurikirana rubanza rya 500 000Frw n'amagarama y'urubanza.
Dr Pierre Damien Habumuremyi yabwiye urukiko ko abamushinja ibyaha birengagiza uko ibintu byagiye bikurikirana, kuko icyo yatanze cyari sheki y'ingwate yahaye Ngabonziza Jean Bosco.
Yavuze ko abahawe sheki bose hari amafaranga bagiye bishyurwa, ku buryo bitafatwa ko bahawe sheki zitazigamiye, ahubwo zari ingwate. Byongeye, ngo ibyo yakoze byose byari mu izina rya Christian University, ku buryo nta bamugurije amafaranga, ahubwo yagurijwe Kaminuza.
Yavuze ko iyo umuntu ari umwere nta gihano afatirwa ndetse nta n'indishyi ashyirwaho, bityo Urukiko rutabiha agaciro kuko nta cyaha cyabayeho cyaba icy'ubuhemu cyangwa gutanga sheki zitazigamiye.
Yasabye Urukiko kumugira umwere akarekurwa kuko kuva yavuka ngo yari ataragezwa imbere y'ubutabera, akaba arwaye ku buryo atagishobora kubonana n'abaganga bamwitaho mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Nyuma yo kumva ibisobanuro by'impande zombi, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Dr Habumuremyi afungwa imyaka itatu, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Dr Habumuremyi waregwaga ibyaha bibiri yagizwe umwere ku cyaha cy'ubuhemu. Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaje neza uko yagikoze ngo butange ibimenyetso bishingirwaho agihamywa kuko buterekanye uko amafaranga yakoreshejwe mu nyungu ze, uwo yayahaye.
Urukiko rwarebye muri dosiye rusanga hari abantu Dr Habumuremyi yahaye sheki zitazigamiye yahaye abantu batandukanye n'izindi yashyizeho umukono mu izina rya kaminuza ye.
Rwavuze ko ibyo bihagije ngo bishingirweho hemezwa ko yatanze sheki zitazigamiye kuko atabasha kuzivuguruza. Urukiko rusanga mu mvugo ze adahakana ko izo sheki zitazigamiye bityo icyaha kimuhama.
Dr Habumuremyi watawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, nka Perezida n'uhagarariye Kaminuza ya Christian University of Rwanda, aregwa ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze, zirimo izari mu mazina ya kaminuza yasinyeho n'izindi ziri mu mazina bwite ariko zitazigamiye.