Dufite icyifuzo cy'uko igitaramo cya East African Party cy'uyu mwaka kizaba -Umuyobozi wa EAP #rwanda #RwOT

webrwanda
0

East African Party ni igitaramo ngarukamwaka kiri mu byitabirwa n'umubare munini w'abakunzi b'umuziki no kwidagadura muri rusange gisanzwe kiba ku itariki 1 Mutarama, kimaze kumenyererwa nk'igifasha abanyarwanda gusohoka mu mwaka binjira mu mwaka mushya.

Iki gitaramo kimaze imyaka 13, gikunze kwitabirwa n'abahanzi baba bagezweho mu mwaka urangiye by'umwihariko abo mu Rwanda ariko kikaba kinatumirwamo abahanzi bo mu mahanga bagezweho hagendewe ku baba bakunzwe n'abanyarwanda.

Kimwe n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, imyidagaduro ndetse n'ibitaramo ni bimwe mu byabaye bihagaritswe mu Rwanda hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, gusa bamwe bayobotse uburyo bugezweho bwo gukora ibitaramo bifashishije ikoranabuhanga.

EAP nk'ikigo kizwiho gutegura ibitaramo, iherutse gutegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byatambukaga kuri televiziyo Rwanda ndetse kuri ubu yanatangaje ko yazanye ibindi byiswe 'My Talent Live Concert' bizatangira gutambuka kuri televiziyo Rwanda ku wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo bikarangira ku wa 31 Ukuboza 2020.

Mushyoma Joseph uyobora iki kigo yabwiye itangazamakuru ko ibi bitaramo bya 'My Talent Live Concert' bidafite aho bihuriye n'igitaramo cya East African Party.

Akomeza avuga ko bafite icyifuzo cy'uko bazakora iki gitaramo mu buryo buhuza abantu wenda hakabaho uburyo bwo kubahiriza amabwiriza azaba yashyizweho n'inzego zibifitiye ububasha.

Yagize ati 'Turimo kureba uburyo East African Party yabaho, nicyo cyifuzo dufite.'

'Ariko bitewe n'amabwiriza y'ubuyobozi bw'igihugu cyacu niho tuzamenya niba koko dushobora kuyitegura mu buryo abaturage wenda bayitabira n'ingamba zafatwa kugira ngo hagire abayitabira.'

Boubou avuga kandi ko igitaramo cya East African Party bigoye cyane kuba cyabera kuri televiziyo nk'uko hari gukorwa ibi bya 'My Talent Live Concert' gusa aho ngo aho icyorezo kizaba kigeze niho bazahera bafata umwanzuro bagendeye ku byemezo bifatwa n'ubuyobozi bw'igihugu.

Ati 'Biragoye cyane kuyikora kuri televiziyo [East African Party], biragoye cyane ariko tuzagerageza turebe uko bimeze nitubona hari igishoboka, tugitegure.'

Igitaramo giheruka cya East African Party cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena, kitabiriwe n'abahanzi bari barangajwe imbere na The Ben wishimiwe ku rwego rwo hejuru. EAP noneho yazanye ibitaramo byiswe 'My Talent Live Concert' bizajya bitambuka kuri televiziyo y'igihugu
The Ben niwe wari umuhanzi mukuru muri East African Party iheruka yari ibaye ku nshuro ya 12
Mushyoma Joseph 'Boubou' avuga ko bafite icyifuzo cy'uko East African Party y'uyu mwaka yazaba



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Dufite-icyifuzo-cy-uko-igitaramo-cya-East-African-Party-cy-uyu-mwaka-kizaba-Umuyobozi-wa-EAP

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)