Ese ntukeneye ijwi ribeshaho /ijwi ritanga ubugingo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubana na Yesu ntumumenye ni akaga!, kubana n'utanga ubuzima, kubana n'ubeshaho, kubana n'ushobora byose, kubana n'uvuga bikaba yategeka bigakomera, kubana n'Umwami waremye byose hanyuma ntumugirire ikizere, ni akaga!. Imbaraga zazuye Yesu zazura imibereho yawe, zazura ubucuruzi bwawe,zazura amarangamutima yawe, zazura urugo rwawe. Imbaraga zazuye Yesu mu mva nta kintu zitashobora, bisaba gusa kumugirira ikizere.

Yesu aramubwira ati' Ni jye kuzuka n'ubugingo , unyizera n'aho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo? Aramusubiza ati 'Yee, Databuja , nizeye yuko uri Kristo Umwana w'Imana ukwiriye kuza mu isi.' Amaze kuvuga ibyo aragenda ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati' Umwigisha yaje araguhamagara .' Abyumvise ahaguruka vuba aramusanga . Icyakora Yesu yari atarasohora mu kirorero, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze.Yohana 11:25-30.

Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati' Lazaro, sohoka.' Uwari apfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amagaru n'amaboko, n'igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati' Nimumuhambure mumureke agende.' Yohana 11:43-44.

Tumaze iminsi tugaruka ku nyigisho zijyanye n'amajwi akomeye(adasanzwe) yagiye agaragara mu isezerano rishya,: Twabonye ijwi ry'urangururira mu butayu, ijwi rya Yohana Umubatiza( ijwi ryo kwihana), Twabonye nanone ijwi ryahamirije Yesu avuye muri Yolodani Umwuka akamuzaho afite ishusho nk'iy'inuma, Imana ikavuga ngo 'Nguyu umwana wanjye nkunda kandi nkamwishimira (ijwi ritangira umuntu ubuhamya).'

Twabonye kandi ijwi ryo ku musozi wo kurabagirana, aho Imana igera igaha umuntu ubwiza. Tukaba twifuje kugaruka ku ijwi rya 4, ijwi ribeshaho( ijwi ritanga ubugingo), Nkuko tubigezwaho na Pasiteri Habyarimana Desire, mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' gitambuka kuri Agakiza Tv, by'umwihariko mu rukurikirane rw'ibiganiro bizibanda ku majwi akomeye (adasanzwe) yabayeho mu isezerano rishya.

Lazaro yari inshuti ya Yesu hanyuma aza gupfa, ubwo Yesu yajyaga yo yasanze abantu barira. Bibiliya ivuga ko Yesu nawe yaje kurira, bishoboka ko yarijijwe n'impamvu nyinshi ariko twavugamo nk'ebyiri : Icyambere n'uko yamukundaga, byagaragazaga ko Yesu nawe agira amarangamutima. Indi mpamvu twavuga yamurijije, ni ukutizera kw'abantu bari aho ko ariwe gupfa no kuzuka.

Ni iki cyatumye Yesu yemera ko Lazaro apfa kandi yari incuti ye?

Hari igihe dusenga tukaba tuzi ko bihita bikoreka ako kanya, ariko Imana igashyiramo umwanya wo gutegereza kugira ngo itwigishe ko ariyo ibeshaho, ko ariyo gupfa no kuzuka, ko ariyo itanga ubuzima, ko ariyo byose. Yesu ni itangiriro kandi niwe herezo.

Birashoboka ko Mariya na Marita batigeze basobanukirwa neza Yesu nk'ushobora byose, nko gupfa no kuzuka, ahubwo bamenye gusa ko akiza abarwayi, ko ari umuntu mwiza ari umwana w'Imana ariko ntibamumenya ku rwego rukwiriye.

Rimwe na rimwe hari igihe duca mu bihe bikomeye Imana ikatwanga ari ukugira ngo tumenye,: Turi bande?, Kristo we ni nde?, ubushobozi bwacu bugarukira he, ubw'Imana bwo bugarukira he? .

Rimwe na rimwe muzabona ko hari ibintu twirwariza kubera twanga kugora Imana, cyangwa twumva ko Imana itabishoboye. Tukaba tuzi ko niba urwaye uhita ujya kwa muganga, yego ni byiza, ariko ukwiye kumenya ko isengesho ariryo ukwiye kubanza imbere kugira ngo n'Imana iyobore muganga uri bukuvure.

Rimwe na rimwe iyo tugiye gukora imishinga yacu, duhita tugenda tugafata inguzanyo muri bank, byazahomba ukazabona kujya gusena. Nyamara ubanje kujya gusenga mbere, nubundi ntacyo byagutwara. Imana ikwiye kuba iyambere mu mishinga yawe, mu byo ukora mu buzima bwawe ntabwo Imana izakubuza gukora ibyo ushaka gukora, ahubwo izaguha kubikora neza kurutaho, icyakora ibibi byo izabikubuza.

Imana isubiza Yego, oya na tegereza

Yesu yabanaga neza n'umuryango wa Lazaro, ararwara araremba bamutumaho, ni nk'aho yababwiye ngo 'ndaje' nyamara Yesu yaje nyuma y'iminsi ine. Ntabwo tuzi igihe umaze usenga, ntabwo tuzi igihe umaze usengera ibibazo byawe. Ndaje ya Yesu irimo inyigisho nyinshi: Ndaje ya Yesu yamaze iminsi 4 kwa Mariya na Marita Lazaro arapfa baranamushyingura, ntabwo Yesu yahise aza ako kanya. Birashoboka ko ufite amasezerano utegereje ko asohora.

Muri iki gihe abantu benshi bamaze kwinubira amasezerano banga abahanuzi, ndetse n'abantu b'Imana. Kubera iki?, kubera ko bashaka gusubizwa ku muvuduko bashaka. Ntabwo bazi ko Imana hari ubwo ibitinza, Imana isubiza yego, oya, na tegereza. Tegereza y'Imana hari ubwo imara imyaka myinshi.

Kubera iki dutegereza?, Imana iba igira ngo ibanze itwubakemo ubushobozi. Ntiyakora ikosa ryo kuguha amafaranga itaguhaye ubutware bwo gutegeka amafaranga, ejo waramya amafaranga ukava ku Mana. Wari uzi ko Abisiraheli mu myaka mirongo ine mu butayu bari bagiyeyo kwiga akantu kamwe kavuga ngo, 'Umuntu ntatungwa n'umutsima, atungwa n'ijambo ry'Imana'?.

Umuntu ni mubi ku kigero Imana ikwiye kubanza kudutoza kugira ngo ibyo iduha tutabiramya, ahubwo ko ikwiye kuba iyambere mu buzima bwacu. Kugira ngo Imana yice isi muri wowe( gukunda iby'isi) bisaba ngo ube waragiranye urugendo nayo muri tegereza, ikabanza kukwigisha kubaho bidahari kandi ikaba iya mbere mu buzima bwawe. Hanyuma ikazabiguha bikubye inshuro nyinshi. Icyo Imana yifuza kuri wowe, ni ukugira imbaraga z'ubumana muri wowe.

Muri iri jwi rizura kandi ribeshaho birashoboka ko hariho ibimaze gupfa mu buzima bwawe, ukavuga uti 'byarapfuye' wenda wafashe inguzanyo irahomba, ibyapfuye byawe urabizi. Inkuru nziza muri aka kanya,: Hari ijwi ritanga ubuzima, hari ijwi ribeshaho, hari ijwi rizura ibyapfuye, hari ijwi ryakongera rikarema ibitariho bikabaho.

Iri jwi ryazuye Lazaro amaze iminsi 4 yarapfuye, nta byiringiro byo kongera kubaho. Upfa kuba gusa Yesu waramutumiye, upfa kuba gusa ari umufatanyabikorwa wawe.

Niba Yesu waramutumiye, ukaba ufite isezerano uticaye ku mutogoto w'inkono gusa ahubwo hari ijambo rya nyiraryo, Imana izabikora neza, kandi izakora ibirenze ibyo wakwibwira. Hari ijwi rizura , hari ijwi ribeshaho.

Birashoboka ko ibyo waciyemo byishe amarangamutima yawe, amarangamutima yawe yakongera akaba mazima, mu yandi magambo Yesu akiza n'ibikomere, akiza imibabaro yacu. Birashoboka ko wari umaze kwiheba, ibyo wakoraga bisa nk'aho birangiye, urugo rwawe rurimo gupfa ubireba, Imana ishobora kuruzura.

Birashoboka ko umaze gutakaza ibyiringiro kukigero ukurikije ibyapfuye ubona ko nta garuriro, ariko ijwi rya Yesu rishobora gutanga ubuzima, ijwi rya Yesu ribeshaho. Birashoboka ko hari abana bawe, cyangwa se inshuti zawe, cyangwa abantu bawe ubona barabaye abanyabyaha ku kigero batakizwa, ariko Imana yabaha ubuzima. Yabaha ubuzima bagakizwa, bagahinduka abana b'Imana.

Birashoboka ko mu bucuruzi bwawe, ibyo ugerageza gukora birimo birapfa ureba, Imana ishobora gutanga imibereho, ishobora kurema ikintu gishya ku buzima bwawe.

Iri jwi rirazura kandi rebeshaho, usabwa kuyigirira ikizere gusa. Imana Yagiye ikora ibintu bikomeye twizezwa ijambo ryayo, kandi no mu buzima bwacu hari ibikomeye yagiye idukorera. Imbaraga zakoze ibyo ziracyakorera mu bizera, imbaraga zazuye Yesu mumva zazura ibyawe ubona ko byapfuye.

Yesu yabasabye kubanza gukuraho igitare

Igitare nibo bakishyiriyeho, ninabo bakikuriyeho. Hari ibintu dusabwa gukuraho mu buzima bwacu, ukwiye kubnza gukuraho kutizera, ukwiye kubanza gukuraho ibintu byose wapfundikiye Imana ikabona gukora, igitare cyo ni wowe. Ibyobo bagucukuriye Imana izabisiba, ariko ibyo wicukuriye Imana izaguha igitiyo nawe ubisibe. Hari ibintu byinshi twihambirije, ukwiye kwemera umugozi wose uguhambiriye ukagukurwaho. Birasba kugirira ikizere Yesu.

Reba inyigisho yose: Ijwi ribeshaho/ ijwi ritanga ubugingo

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-ntukeneye-ijwi-ribeshaho-ijwi-ritanga-ubugingo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)