Ese ufite ubwoba bw'ahazaza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi minsi ubwoba ni kimwe mu bintu biyoboye isi, aho usanga abantu badafite icyizere cy'ahazaza. Icyakora abantu bamenye Kristo bakamwizera, ntibakwiye kuyoborwa n'umwuka w'ubwoba. Bibiliya ibisobanura neza iti:"Kuko hariho ingororano koko, kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho" Imigani 23:18.

Umutwe w'iyi nyigisho ntabwo ugamije kutwinjiza mu bitekerezo bitubuza gutekereza ejo hazaza cyangwa ngo duhindure ubuzima tubayemo, ahubwo ikigamijwe ni ukudufasha kwikuramo ubwoba no guhangayikishwa n'ukuntu tuzabaho, aho usanga twibwira ko amateka y'ahahise azangiza ahazaza hacu. Ku bantu bizera Imana siko bimeze.

Abantu benshi bagize ihungabana kuva mu bwana bwabo. Bamwe bakuriye mu miryango itubakitse cyangwa se yasenyutse, ubwoba ni kimwe mu bintu byahoraga biranga imyaka y'ubuzima bwabo mu gihe cyahise. Bamaze gukura, bizera ko ejo hazaza habo hazarangwa n'ibihe byashize. Batekereza ko hamwe n'ahahise, batazigera bashobora kugira ejo hazaza heza. Ibitekerezo nk'ibi byangiza kubaho kwabo. Ntabwo babona ejo hazaza hatandukanye nigihe kibi banyuzemo kuko ibitekeerezo byabo ariho bifungiye.

Ntiwemerere ibitekerezo by'ahahise ngo bitegeke ahazaza hawe

Ese birashoboka ko uri mu bihe bikugoye?

Ahari urareba ejo hazaza ukagira impungenge zo kunyura mu byo wahuye na byo mu gihe cyahise?

Ndashaka kubabwira nizeye ngira nti: "Tekereza ejo hazaza uzirikane amasezerano y'Imana ku buzima bwaawe. Injira muburyo bushya bwo gutekereza ejo hazaza kandi wizere ko ibyiza biri imbere yawe. Biharire Imana ikubwire ahazaza hawe kandi wubahirize amasezerano yayo".

Kuki Abisiraheli bazengurutse imyaka 40 mu butayu mugihe byatwaye iminsi icumi kugira ngo bave muri Egiputa bajya i Kanani? Kuberako batekereje ahazaza habo bashingiye ku bucakara bwabo bw'ahahise. Batekereje ko ibihangange bya Kanani bizabatsinda, bikabagira imbata. kandi bibwiraga ko ahazaza habo hazaba nk'ahahise.

Rimwe na rimwe, tuzenguruka mu ruziga imyaka myinshi. Kubera iki? Kuberako tureka ibihe byacu btahise bigahindura ibitekerezo byacu ku hazaza hacu.

Uyu munsi niwo munsi ushobora gutekereza ku haza hawe, bitabaye guhora dutsindwa n'amateka y'ibyatubayeho , ahubwo tukizera Imana yabanye natwe ikaturwanirira.

Umwanzuro w'uyu munsi

Mukiza, mfashe icyemezo cyo kutazongera kureka ibyambayeho bibabaje mu gihe cyahise ngo biyobore ejo hazaza hanjye. Kuko ndi kumwe nawe natuye ko ibyiza biri imbere yanjye. Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-ufite-ubwoba-bw-ahazaza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)