-
- Uhereye iburyo, umuyobozi wa RMS , umuyobozi wa Farumasi y'Akarere ka Bugesera, hamwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage
Icyo kigo gishya kandi kigiye kwegukana za farumasi z'uturere, zihinduke amashami yacyo, bityo n'imikorere isanzwe y'izo farumasi ihite ihinduka, byose bigamije gufasha kwihutisha serivisi zo kubona imiti ku muturage kandi itamuhenze.
Iyo ngo ni gahunda ya Leta yo kwegurira icyo kigo gishya za farumasi z'uturere zose bitarenze itariki 15 Ugushyingo 2020, Akarere ka Bugesera kakaba kabimburiye utundi gushyikiriza icyo kigo farumasi yako nk'uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera.
Uwo muyobozi avuga ko kuko ari gahunda igomba gukorwa, ababishinzwe mu Karere ka Bugesera, bateguye ibisabwa byose, kamenyesha RMS, kugira ngo ize bahererekanye farumasi ndetse n'abakozi bayo.
Tariki ya 12 Ugushyingo 2020 ni bwo habayeho umuhango wo gutanga iyo farumasi y'Akarere ka Bugesera n'abakozi bayo, ubu bakaba babarizwa mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe imiti.
Icyo kigo gishya ngo kije guhindura bimwe mu bintu byajyaga bigorana, harimo gutumiza imiti mu mahanga bikozwe n'ishami ribishinzwe ryabarizwaga muri RBC, kuko kuyitumiza byafataga igihe kirekire, kubera ko byabaga ari ugutanga amasoko, hakaba ubwo bashobora gutumiza umuti ukamara amezi atandatu cyangwa anarenga utaraboneka nk'uko bivugwa na Ndayisabye.
Icyo kigo gishya cyo gifite ubushobozi bwo kwigira kuzana imiti ku nganda ziyikora mu mahanga, kikayizanira mu Rwanda hatajemo ibyo gutuma.
-
- Hakozwe ihererekanyabubasha rya farumasi y'Akarere ka Bugesera
Uko kwigerera ku nganda bizagabanya igihe gutumiza imiti byafataga, kandi n'igiciro ngo kizagabanuka kuko uko byari bisanzwe bikorwa, umuti wajyaga kugera muri farumasi unyuze mu nzira nyinshi kandi aho unyura hose, hakagenda hiyongeraho amafaranga kuko buba ari ubucuruzi.
Ariko ubu icyo kigo gishya cya RMS, kizajya kivanira imiti ku nganda mu mahanga kiyigeze mu Rwanda, nyuma kiyikwirakwize ku mashami yacyo hirya no hino mu gihugu (izari farumasi z'uturere zizaba ari amashami y'icyo kigo).
Ibyo ngo bizatuma ibiciro by'imiti biba bimwe mu gihugu cyose kuko ubu ngo buri farumasi yagiraga igiciro cyayo kandi ku muti umwe, bitewe n'impamvu zitandukanye.
Ndayisabye yagize ati “RMS izakemura ikibazo cy'ibiciro bitandukanye byabaga muri za farumasi z'uturere kuko buri farumasi yagira ibiciro byayo kandi umuti ari umwe. Ugasanga uko umuti runaka ugura muri farumasi y'Akarere ka Bugesera, si ko ugura muri farumasi y'Akarere ka Rusizi. Itegeko rigenga za farumasi rivuga ko nta wemerewe kurenza inyungu ya 20%. Icyo gihe rero wasangaga niba umuti ugura 100Frw, ushyizeho inyungu ya 20% ubwo ni 120Frw, ariko usanga muri farumasi y'Akarere kamwe bawugurisha 118Frw, indi ikawugurisha 110 Frw”.
Iryo tandukaniro ry'ibiciro muri za farumasi z'uturere ntirizongera kubaho, kuko ubu imiti izajya igezwa ku mashami yose ya RMS mu turere, icuruzwe ku giciro kimwe mu gihugu hose.
Kandi n'ikibazo cyakundaga kubaho cy'ibura ry'imiti ntikizongera kubaho, kuko ubu ngo icyo kigo gikora imiti igabanya ububabare gusa (Morphine), ariko indi yose bazajya bayikura ku nganda zo hanze ariko iboneke.
Ikindi icyo kizazamura ni itangwa rya serivisi yihuta, kuko abakozi bari mu mashami ya RMS hirya no hino mu turere (abahoze bakorera za farumasi z'uturere), bazaba bashinzwe gutanga imiti gusa, hatiyongeramo ibyo kujya kuyirangura, harimo ibyo kwakira amafaranga no kuyacunga, kuko ibyo byose bizaba bikorerwa ku cyicaro cya RMS i Kagali.
Ndayisabye avuga ko ubu ikigo nderabuzima gikeneye imiti runaka kizajya gikora urutonde rw'imiti gikeneye, rugezwe ku ishami rya RMS mu karere icyo kigo nderabuzima giherereyemo, nyuma kishyure amafaranga kuri konti ya RMS nyuma bitegereze kugezwaho imiti batumije.
Mu ijambo rye kuri uwo munsi wo guhererekanya farumusi y'Akarere ka Bugesera, Harerimana Pie, Umuyobozi wa RMS yagize ati “Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiti kiracuruza kizakora ibishoboka ku buryo imiti iboneka ku gihe kandi n'ibiciro bibe bimwe mu gihugu”.
source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/farumasi-z-uturere-zeguriwe-rms-bizafasha-abaturage-kubona-imiti-ku-gihe-kandi-ihendutse